“Nakundaga kunywa inzoga kandi Diamond ntiyabikundaga” ! Sarah yavuze uburyo Diamond yamufuhiraga cyane

30/04/2024 16:12

Nyuma yo gusobanura impamvu y’indirimbo ya Diamond Platnumz yitwa ‘Kamwambie’, Sarah yavuze urukundo rwabo rwaje bakiri abana ndetse ngo akunda kunywa cyane akajya no mu kabyiniro.

Sarah umaze iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibya hano mu Rwanda, yahishuye ko ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz bari bakiri abana ndetse ngo yari mu myaka ye y’ubuto agikunda gusohoka bya hato na hato.Sarah usigaye acuruza imyenda yaganiriye n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Simba kuri ‘Stage’ avuga byinshi ku rukundo rwabo.

Muri iki kiganiro, Sara yavuze ko yahuye na Diamond Platnumz muri 2006 batandukana muri 2009.Muri iyi myaka ngo ntabwo yari aramenya gutandukanya icyatsi n’ururo.Ati:”Nakundaga kujya iwabo mu rugo inshuro nyinshi mu cyumweru no mu kwezi. Nyina yajyaga ateka ibiryo akatuzanira akaduha”.

Yakomeje agira ati:”Diamond yashakaga kungira umugore , ndetse yanashakaga ko tubyarana umwana, dukundana kuva muri 2006 kugeza muri 2009.Yarafuhaga cyane kandi twembi twari tukiri bato.Nakundaga kujya mu kabyiniro , nkanywa inzoga nta bikunde, kuko nari mu buto bwanjye rero, abantu bamubwira ko bambonye ahantu akarakara cyane”.

Diamond Platnumz nawe yahishuye kenshi ko Sarah ariwe rukundo rwe rwa Mbere.

Advertising

Previous Story

Abakobwa : Dore ibintu 5 abasore baba bashaka ku bakobwa bakundana nabo ariko ntibabivuge

Next Story

Ghana : Umukobwa yatunguranye yambara inzoka mu ijosi avuga ko itamurya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop