Nakoresha n’amarozi kugira ngo ntahomba umugabo wanjye w’umuzungu ! Nyota Ndogo

05/02/2024 11:16

Uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Nyota ndogo yavuze byinshi ku rukundo rwe agaragaza ko akunda umugabo we cyane ku buryo bibaye ngombwa ko ajya no mu bapfumu yajyayo ariko ntabure umugabo we.Nk’uko uyu mugore ubwe yabyivugiye, yavuze ko aha agaciro urukundo ndetse numubano we n’umugabo we, ndetse avuga ko akunda umugabo cyane kuburyo yifuza ko urukundo rwabo rwahoraho iteka ryose kugera bapfuye.

 

Ubusanzwe uyu mugore w’imyaka 43 ni umwe mu bahanzikazi bazwi mu gihugu cya Kenya ndetse yavuze ko bibaye ngombwa ko akoresha amarozi kugira ngo adahomba umugabo we w’umuzungu w’imyaka 61, yabikora ariko akagumana n’umugabo we.Ibyo byose uyu mugore yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho uyu mugabo we yari yagize isabukuru y’amavuko bityo amwifuruza isabukuru nziza ndetse arinako asengera ko urukundo rwabo rwahoraho iteka bakazarambana.

 

Abo bombi bamaranye imyaka igera ku 8 bari mu munyenga wurukundo dore ko ibyurukundo rwabo byagiye ahagarara mu mwaka wa 2016. Icyakora ubukwe bwabo bikaba bumaze igihe gito bubaye ariko bukaba bwaritabiriwe nabo mu muryango gusa ariko uyu mugore yari yarambitswe impeta mu myaka 2 ishize.Ubusanzwe uyu mugore afite abana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we ariko kuri ubu we n’umugabo we w’umuzungu bakaba bitegura kubyarana imfura yabo bombi.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

 

 

Advertising

Previous Story

Umukobwa yategetswe gukuramo ikibuno cya Fake imbere y’umusore bakundana umusore arumirwa

Next Story

Nyuma yo kugurisha utwe twose ngo abonere itike umukobwa bakundana wari ugiye mu mahanga, umukobwa yageze mu mahanga ahita amwanga

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop