“Naciye inyuma umukunzi wanjye nisanga nta nakimwe mfite ngira ubwoba”! Umusore yarize ayo kwarika nyuma yo guca inyuma uwo bakundana agahinduka inzererezi

12/07/2023 07:06

Umusore yatangaje ko nyuma yo guca inyuma uwo bakundana yahise ahinduka umukene ku rwego rwo hejuru kugeza n’inzu ye ayibuze.

Uyu musore wabaye inzererezi yashyize hanze amashusho yatangaje benshi asobanura uburyo yaciye inyuma umukunzi we agahinduka umukene ahantu hose.

Uyu musore yatangaje ko nyuma yo guca inyuma uwo bakundanaga ngo nagahunda y’ubukwe bari bafitanye yahise isenyuka burundu.Nyuma y’aya mashusho umwe mu bayarebye yamupfuye impuhwe amuha amadorali 500 yo kwifashisha mubuzima busanzwe dore ko yasigariye aho.

Uyu musore yasobanuye ko we n’umukunzi we bari bafitanye gahunda yo kugura imodoka no kubaka inzu ariko ngo byose byabaye umuyonga agira inama abandi basore yo kwirinda gukora amakosa nkayo yakoze.

Ati:” Nkimara guca inyuma umukunzi wanjye nabuze buri kimwe kuburyo aricyo kintu nicuza.Twari twaravuganye kugura imodoka , gukora ubukwe ndetse njye narimfite inzu ariko byose byabuze.Nabuze buri kimwe.Niba ufite umukunzi mukunde wirinde kumuca inyuma”.

Umwanditsi: Munana Patrick

Advertising

Previous Story

APR FC yirukanye abakinnyi 10 icyarimwe itiza abandi 2

Next Story

Vera Sidika wakundanye na Otile Brown yamwihanganishije kubwo kubura umwana we w’imfura

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop