Advertising

“Mwita papa ariko si papa”! Josh Ishimwe yakuye murujijo abibwiraga ko yaba yarabonanye na Se umubyara!

08/08/2023 21:42

Taliki 13 ukwezi kwa Gicurasi 2023 Umuhanzi w’indirimbo zigaruka kubutumwa bw’iyobokamana Ishimwe Joshua umenyerewe nka Josh Ishimwe, inkuru zabaye kimomo ko yaba yabonanye n’umubyeyi we ariwe papa we.

Ni nyuma y’ibiganiro byinsyi Uyu Josh Ishimwe yari amaze igihe akora yumvikanagamo avuga ko papa we yamusize akiri muto, ko amaze imyaka ishyira 20 atarabonana na Papa we.

Mu kiganiro cyatambutse kuri JULI Tv, Josh Ishimwe yari yagaragaje ko yishimiye bikomeye guhura n’umubyeyi We nyuma y’imyaka 20 batabonana.

Benshi mubakurikiye icyo kiganiro ,hari abagumye m’urujijo bibaza bati ese koko uyu ni we mubyeyi wa josh Ishimwe?. Nyuma yo kwibazwaho byinshi Uyu muramyi ukunzwe muri Iyi minsi yongeye kugaragara ahakana ko uwo babonye atari se ,ahubwo ari umubyeyi wamwikundiye agahitamo kumubera umubyeyi.

Ati: “Uriya mwabonye mwita Papa ariko si papa umbyara, ahubwo impamvu mwita papa nuko amba hafi , kandi kuva nkiri muto iwacu bantegetse kujya nita umuntu wese unduta umubyeyi wanjye, niyo mpamvu mwabonye mvuga ko nahuye n’umubyeyi wanjye ariko si papa umbyara”.Video

Uyu muramyi avuze ibi mu gihe yitegura igitaramo Taliki 20 /8/2023 kizabera camp.kigali anasaba abamukunda kuzaza kwifatanya na we mu gitaramo yise ibisingizo vya nyir’ibiremwa.

Josh Ishimwe ni umuririmbyi wamenyekanye mu gusubiramo indirimbo zimenyerewe muri Gaturika akaziha umudiho mushya ubundi zigasusurutsa benshi . Aha twavuga nka REKA NDATE IMANA DATA n’izindi.

Previous Story

Umukobwa wa Diamond Platinumz na Zari wujuje imyaka 8 yakiriye ubutumwa bw’abafana be na nyina wa Diamond Platinumz

Next Story

Hateguwe umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop