Hateguwe umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan

08/08/2023 22:38

Mu gihe habura iminsi mike ngo hashire umwaka umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana, hateguwe umugoroba wo kuzirikana ibikorwa bye n’ubuzima yabayemo mu Isi.

Ni igikorwa cyateguwe na ‘YB Foundation’, umuryango washinzwe mu rwego rwo kusa ikivi yasize ndetse uyu mugoroba ukazabera ku cyicaro cyawo.

Bitewe n’uko ahagomba kubera iki gikorwa ari hato, ubuyobozi bwa ‘YB Foundation’ bwashyizeho ibihumbi 30Frw nk’amafaranga yo kwinjira.

Ku rundi ruhande uretse kuba aya mafaranga azafasha uwishyuye kwinjira mu mugoroba wo kwibuka Yvan Buravan, azanafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga ya ‘YB Foundation’.

Ni umugoroba uzarangwa no kumurika ibyo umuryango wa YB Foundation umaze kugeraho birimo ibikorwa uyu muhanzi yasize yifuza kuzakora ndetse abazitabira bakazataramirwa inyinshi mu ndirimbo ze.

Umwe mu bagize YB Foundation waganiriye na IGIHE, yagize ati “ Umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan turabizi ko benshi bifuza kuwitabira, ariko bitewe nuko aho tuzakorera ari hato, twashyizeho igiciro cyo kwinjira mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga yasize itarangiye.”

Kuva Yvan Buravan yitabye Imana, havutse umuryango ‘YB Foundation’ ugamije kusa ikivi cya nyakwigendera.

Mu byo wagezeho muri uyu mwaka harimo gufungura ishuri ryigisha abato kubyina Kinyarwanda, ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri n’ibindi bitandukanye.

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza

Advertising

Previous Story

“Mwita papa ariko si papa”! Josh Ishimwe yakuye murujijo abibwiraga ko yaba yarabonanye na Se umubyara!

Next Story

Dore uburyo nibyiza byo gutera akabariro nu gitondo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop