Mutesi Jolly yishimiye ubuhanga n’uburanga bya Hannah Karema Tumukunde

04/03/2024 20:29

Miss Uganda 2023 , Karema Hannah uri muri Miss World, akomoka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi n’Umunyankole.Uyu mukobwa akomeje guca uduhigo mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World aho yaje mu bakobwa 10 bafite ubwiza bufite intego [Miss World Beauty with a Purpose], ahita ajya muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera mu gihugu cy’u Buhinde.

Nyuma yo kubona uku kwitwara neza kwa Karema Hannah Tumukunde , Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, amarangamutima ye yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze , aho yagaragaje ko atewe ishema n’uyu mukobwa.Mu magambo ye Miss Mutesi Jolly yanditse ati:”Amahirwe masa ku muvandimwe wanjye , inshuti, umwiza ukiri muto Hannah Karema , kubwo kwisanga mu 10 ba mbere b’ubwiza bufite intego muri Miss World.Komerezaho, Turagukunda.Burya erega nawe ni uwacu”.

Uyu mukobwa waje mu 10 ba mbere bafite ubwiza bufite intego.Ahataniye umwanya wa mbere muri iki cyiciro hamwe n’abandi bakobwa barimo , Umunya-Indonesia Audrey Vanessa, Priyanka Rani Joshi wo muri Nepal , Nursena Say wo muri Turkey n’abandi batandukanye.

Mu bandi bakobwa batanye na Tumukunde Hannah Karema harimo Umunya-Tanzania Halima Ahmed Kopwe , Lesego Chombo wabaye Miss Botswana muri 2022, Leticia Frot wo muri Brezil na Shamie wo muri Ukraine.

Tumukunze Hannah , yabaye Miss Uganda muri 2023 yambikwa ikamba, bikomeza kuvugwa ko ari Umunyarwandakazi cyakora nawe agira icyo abivugaho , asobanura ko ari Umugandekazi ariko ukomoka ku Munyarwandakazi n’undi w’Umunkole.Biteganyijwe ko iri Kamba rya Miss World rizatangwa tariki 09 Werurwe ritangirwe mu Buhinde ahitwa Jio World Convention Center mu Mujyi wa Mumbai.

Si ubwambere Uganda yohereje umukobwa muri Miss World akitwara neza,kuko muri 2018 uwitwa Quiin yaje muri 30 ba mbere.Uyu  mukobwa kandi yaje muri 5 ba mbere anahabwa ikamba rya Miss World Africa aca agahigo nk’umukobwa w’Umunyafurika uhagarariye Uganda.Aha u Rwanda rwari rwiyandikishije cyakora ruza kwikuramo.

Muri 2023 ubwo Miss World batangazaga ko igiye kongera kuba kunshuro ya 71, Miss Muheto yari umwe mu bari batangaje ko bazitabira abifashijwemo na Rwanda Inspiration BackUp yateguraga Miss Rwanda,iza guhagarikwa kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonne wari umuyobozi wayo aho yarezwe ibyaha bitandukanye birimo n’ibyihohotera yakoeye abakobwa bitabiraga Miss Rwanda aza no kubihamywa.

Mu bakobwa 116 bahatanye muri Miss World uyu mwaka, uzayegukana azasimbura Umunya-Pologne Karolina Bielawska weryegukanye muri 2021.

 

Advertising

Previous Story

Impunzi z’Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda zasabye Leta yabo guhagarika Jenoside

Next Story

Uwahoze ari perezida wa Tanzaniya arebarwa mu bayoboye neza inzibacyuho mu bukungu bw’isoko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop