Kuri uyu wa gatatu ukwakira taliki 13, 2023 nibwo umubyinnyi Titi Brown yitabye urukiko rukuru rwa Nyarugenge aburana icyaha aregwa cyo gusambanya umwanya utujuje imyaka y’ubukure ndetse no ku bimenyetso bishya byagaragajwe n’ubushinjacyaha muri uru rubanza.
Ni urubanza rumaze gusubikwa inshuro 6 zitandukanye zagiye zigaragarizwa impamvu yateye isubikwa, uyu musore Titi Brown amaze hafi imyaka 2 afungungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge. Mu rubanza rwa Titi Brown habayemo impaka zikomeye ku bimenyetso bishya byatanzwe n’ubushinjacyaha. Birimo amashusho uyu musore agaragara abyinana mu nzu iwe nuwo bikekwa ko yahohoteye. Ni mu gihe uregwa we avuga ko uwo mukobwa atigeze yinjira mu nzu ye.
Yeretswe ayo mashusho avuga ko ayo mashusho atayazi, atazi neza niba nurimo ari we kuko acyekako ayo mashusho ari amahimbano. Ikindi yavuze ni uko ayo mashusho atazi uburyo yafashwemo kuko batazi aho yafatiwe n’igihe yafatiwe. Yagaragaje ko kandi niyo yaba ari we, asanzwe ari umubyinnyi wabigize umwuga bityo ko atamenya abo yabyinanye nabo bose.
Mu rubanza hagati kandi uburanira uwahohotewe, yasabye urukiko ko urubanza rwaba mu muhezo, mu kubazwa impamvu bashingiraho barushira mu muhezo kandi rugeze hagati, yavuze ko ari uburyo bw’umutekano w’uwahohotewe ndetse no kubungabunga imyirondoro y’uwo wahohotewe.
Haregewe kandi indishyi zingana na Million 20 Rwf, uhagarariye uwahohotewe yagaragaje raporo ya muganga igaragaza ingaruka uwahohotewe yahuye nazo zirimo agahinda gahoraho, indwara zirimo kubura ibitotsi z’iterwa n’ihohoterwa yakorewe. Uyu munyamategeko yavuze ko indishyi batse ari nke cyane kuko nta gaciro baha ingaruka umuntu yagizweho zirimo ihungabana.
Perezida w’urukiko yabajije uyu munyamategeko icyo bashyingiyeho bagena million 20 Rwf, undi avuga ko ari indishyi batecyereje barebye ikibazo umwana yagize nyuma yo guhohoterwa. Umunyamategeko wunganira Titi Brown yibukije urukiko ko uregera indishyi ariwe wagombaga kugaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera byabura akaba atsinzwe.
Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro ku rubunza rwa Titi Brown uzasomwa taliki 10 ugushyingo 2023.
Source: igihe