Ku wa 12 Mata 2025, ni bwo itsinda rya 1:55AM ya Coach Gael n’abandi bo muri UGB basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Nyanza baha impano bamwe mu batishoboye barokotse.
Nyuma yo kuhagera abarimo Bruce Melodie , Ross Kana, Kenny Sol n’abandi , basubanuriwe amateka yaranze ako gace mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bunamira iabarenga 31,644 baruhukiye muri urwo Rwibutso.
Mu rwego rwo guhumuriza no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na none bageneye impano ababyeyi 10 barokotse batuye mu Murenge wa Busasamana.
