Uwicyeza Pamella yatuye The Ben wamaze kuba umugabo we indirimbo yitwa ‘Those Eyes’ cyangwa [Ayo Maso], ya New West.
Ubusanzwe indirimbo ‘Those Eyes’, ni indirimbo igaruka k’ubutumwa bw’abantu babiri bari mu rukundo [Umukobwa n’umuhungu].Nk’uko urubuga rwitwa SongTell rubigaragaza , Those Eyes, ni indirimbo ifasha abantu babiri gusangira ibihe byiza by’urukundo barimo gusa akaba ari ibihe bito.
Ibihe iyi ndirimbo igarukaho ni igihe; abo bakundana baba bari guseka, bishimye , bari gukoranaho (Bari mu modoka cyangwa ahandi), babwirana ngo Ndagukunda,bavugana kuri telefone buri munota. Bagaragaza ko bishimiye kuba bari kumwe.
Iyi ndirimbo Pamela yatuye umugabo we kandi, ishushanya ibyiyumviro biba hagati y’abo bantu bombi bakundana by’umwihariko mu gihe batari kumwe [When they are apart], kuko iyi ndirimbo ‘Those Eyes’ ishimangira urukundo rw’iteka mu gahe gato abantu bamaranye.Uwanditse iyi nyandiko yagize ati:”Iyi ndirimbo ‘Those Eyes’, ihora itwibutsa impamvu dukunda abantu bigatuma duhora tubibuka”.
Uwicyeza Pamela yafashe agace gato kagaruka ku nyikirizo yayo aho aba agira ati:”Kuko nkunda utuntu duto ukora,kuko nitwo tunyibutsa impamvu nagukunze.Kandi iyo tutari kumwe, mpora nkukumbuye gusa mfunga amaso yanjye nkakubona”.
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Miss Uwicyeza Pamela na The Ben buzaba ku munsi w’ejo tariki 23 Ukuboza 2023 bubere muri Convention Center.