Advertising

MTN yatumye bamwe mu bitabiriye ‘Iwacu Muzika Festival’ mu Bugesera batahana akanyamuneza

02/10/2024 11:22

Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bikomeje kuzenguruka mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bigafasha abitabiriye gutsindira ibihembo birimo amafaranga n’ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo n’ibindi.

Abifuza kujya muri VIP bishyura 2000 Frw, bagahabwa amafaranga yo guhamagara, kandi bagura ipaki zo guhamagara cyangwa za internet zibaha amahirwe yo kuba mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo.

Mu gitaramo cyabereye mu Bugesera ku wa 28 Nzeri 2024, Valens Niyomukiza, umwarimu, na Kamikazi Eleda, umu-agent wa MTN, batsindiye buri umwe 100,000 Frw. Niyomukiza yagaragaje ibyishimo by’aya mafaranga, avuga ko azamufasha cyane ndetse anasaba abantu kujya bitabira amarushanwa mu gihe bari mu bitaramo.

Ati “Nari naguze internet none ubu maze kubona aya mafaranga. Ni inyungu ku yindi. Ndi umwarimu kandi aya mafaranga ni menshi kandi afite icyo azamarira. Ibi ntabwo ari ukubeshya, birakorwa by’ukuri.”

Ibi yabyemeje kimwe na Kamikazi Eleda, umukozi wa MTN Rwanda, wavuze ko aya mafaranga azamufasha mu kongera igishoro cye mu kazi.

Yagize ati, “Ndumva nishimye cyane, kuko nari nagiye mu kazi nk’ibisanzwe none aya mafaranga azamfasha kongera igishoro.”

Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ birakomeje gutanga ibihembo ku muntu wese witabira, kandi abazitabira igitaramo kizabera i Nyagatare ku wa 8 Ukwakira 2024 bazaba bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo. Kugira ngo utsinde, urasabwa kugura amainite cyangwa ipaki ya internet.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Yapfuye ku ya 02 Ukwakira 1990 ! Fred Gisa Rwigema intwari y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Next Story

Miss Kalimpinya Queen yasuye umwana w’ingagi yise izina umwaka ushize

Latest from INKURU ZAMAMAZA

Go toTop