Advertising

“Mpaye gasopo abakobwa bashaka kuntwarira umugabo kubera ko amaze kumenyekana” ! Umukobwa w’ikizungerezi yihanije abashaka kurarura umukunzi we bitwaje ko ari icyamamare!

06/10/23 13:1 PM

Kw’isabukuru y’umusore wamamaye mu Rwanda nka G Taff kubera video yacicikanye hirya no hino avuga k’umuti wafasha ikipe y’igihugu Amavubi gutsinda amakipe.

Kwizihiza ibirori by’iyo sabukuru hagaragaye umuko w’ikimero basanzwe bakundana amutunguza umutsima (cake) anaboneraho kwiyama benshi mu bakobwa bashaka kumutwarira umukunzi bitwaje ko asigaye yaramenyekanye.

Uyu musore wahamije ko amavubi ikipe y’urwanda y’umupira w’amaguru ikwiye gukinisha abazungu ,cyangwa kugura abakinnyi mu makipe y’iburayi harimo chelease ,Arsenal ‘manchester United n’ayandi ubwo taliki 7.06.2023 yizihizaga isabukuru umukunzi we yarahari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mukobwa yabajijwe impamvu yamuteye gutumira itangazamakuru k’umunsi w’amavuko y’ umukunzi we ,avuga ko yashakaga kwiyama abakobwa batangiye kureshya uwo bakundana.

Yagize ati; “Abakobwa bakunda abasitari bityo rero nashakaga gukurira inzira k’umurima abamureshya bitwaje ko amaze kumenyekana kuko nziko bahari, nashakaga rero kubereka ko ngihari kandi mwitaho kandi mukunda nibasubize amerwe mu isaho”.video

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umukinnyi wa Filime nyarwanda mu gihe uyu musore asanzwe akora akazi ko kudoda inkweto ariko akaba yaramenyekanye kubera ibiganiro bisekeje yigirira akaba yaramaze kuba icyamamare kubwo gusetsa benshi cyane cyane ku ikipe y igihugu amavubi.

Ese byagenda gute igihe wakunda umuntu kubera kumenyekana maze ukisanga igikundiro yarafite kirangiye ?

Previous Story

Umusore yafashwe arimo kwandikira undi mukobwa ubwo yari mu bukwe n’umukunzi we

Next Story

Ihere ijisho inkumi igaragara iri gutera akabariro muri filime ya Isimbi Alliah, burya ni umukire cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop