Advertising

Miss Uwicyeza Pamella witegura gukora ubukwe na The Ben yasezeye kubukobwa akorerwa ibirori bizwi nka Bridal Shower

20/11/2023 14:37

Uwicyeza Pamella,yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi bizwi nka Bridal Shower. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo bibera Wood Habitat ku Kimihurura byitabitwa n’inshuti ze.

 

 

Nk’uko byashyizwe hanze n’inshuti ze , Pamella yari yishimiye ndetse ari kuririmba byagaragazaga kwizihirwa bidasanzwe.

 

Biteganyijwe ko tariki 15 Ukuboza hazaba umuhango wo gusaba no gukwa , mu gihe tariki 23 Ukuboza nabwo hazaba umuhango wo gushyingirwa uzabera muri Kigali Convention Center.

 

 

The Ben na Pamella bagiye bahamya urukundo rwabo mu buryo butandukanye aho The Ben yahaye Pamella imodoka idasanzwe, akamusohokana ahantu hatandukanye  , bakamarana igihe ku kirwa ndetse Pamella nawe akaba bugufi The Ben mu buryo bwose.

 

 

The Ben ni icyitegererezo cyiza kubahanzi Nyarwanda na cyane ko ataragwa n’amagambo ahubwo ibikorwa bye akaba aribyo byivugira.

Previous Story

MUNGIRE INAMA : Umwana wanjye w’umuhungu ufite imyaka 18 yateye inda mwarimu we none barashaka kubana

Next Story

Mucunge natangira kugenza gake ! Zari Hassan yatanze inama ikomeye ku bantu bose bari mu rukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop