Zari Hassan wamamaye mu myidagaduro muri Afurika , ubusanzwe ni Umugande kazi utuye muri Afurika y’Epfo.Uyu mugore yatanze inama kubari mu rukundo abasaba kujya baba maso mu gihe uwo bakundana atangiye kugenza urukundo gake.
Zari Hassan yavuze ko mu gihe uwo mukundana atangiye kugenza gake ari ikimenyetso cy’uko yatangiye kuguca inyuma.
Yagize ati:” Umugabo w’umunyabwenge umunsi umwe yaravuze ati , Internet yawe ya Wifi, nitangira kugenda gake gake [ Itari gukora neza ] , uzamenye ko irimo gukoreshwa n’abantu benshi”.
Nyuma yo kwandika aya magambo Zari Hassan yagize ati:” Ibi ntabwo ari ibyerekeye internet, ongera usome”.
Uyu mugore atanze izi nama mu gihe kitari kinini akoze ubukwe bwabaye mu ibanga gusa bugatambutswa mu kiganiro cyitwa “The Young Famous and African” gitambuka kuri Netflix.
Ubwo Zari yaganiraga n’itangazamakuru muri Uganda, yagize ati:” Njye na Shakib twakoze ubukwe mu ibanga ariko uburenganzira bwo kubushyira hanze twabuhaye Netflix binyuze muri “The Young Famous and African”, rero abashaka kumenya uko byagenze barebaho”.
Mbere y’ubukwe bwabo nabwo Zari Hassan na Shakib bari bateranye imitoma bahana amasezerano adashira arinabwo Zari yabwiye itangazamkuru ryo muri Tanzania ko yishimiye bitigeze bimubaho mu buzima bwe.