Kimenyi Yves umunyezamu wa As Kigali wa vunikiye mu mukino wabahuje na Musanze FC iza no kubatsinda igitego kimwe kubusa, akomeje gusengerwa n’umugore we cyane.
Â
Nyuma yo kuvunika benshi mu Banyarwanda bagaragaje ko bababajwe cyane n’imvune yagize ndetse baranamusura.Ku ikubitiro Sugira Ernest rutahizamu Abanyarwanda batazibagirwa muri Guma mu rugo , yaramusuye nk’uko byagaragajwe n’ifoto yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga.
Â
Ku munsi Kimenyi Yves ajyanwa kwa muganga, umugore nibwo yatangiye kwifatanya nawe , amubwira ko amukunda cyane ndetse ko bari kumwe mu byo ari kunyuramo byose.
Â
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 , anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , Muyango yagize ati:” Ntabwo nari niteguye ibi byose , ariko nkwifurije ibyuzuyemo urukundo gusa ndetse n’ubufasha ukeneye kugira ngo umere neza mu gihe cya vuba papa dukunda”.
.
Ubu butumwa bwakoze benshi ku mutima ndetse bagaragaza ko bishimiye uburyo Muyango akomeje kwita no gusengera umugabo we Kimenyi Yves.