Miss Uwase Muyango akomeje gusengera umugabo we Kimenyi Yves wavunikiye mu kibuga

31/10/2023 08:46

Kimenyi Yves umunyezamu wa As Kigali wa vunikiye mu mukino wabahuje na Musanze FC iza no kubatsinda igitego kimwe kubusa, akomeje gusengerwa n’umugore we cyane.

 

Nyuma yo kuvunika benshi mu Banyarwanda bagaragaje ko bababajwe cyane n’imvune yagize ndetse baranamusura.Ku ikubitiro Sugira Ernest rutahizamu Abanyarwanda batazibagirwa muri Guma mu rugo , yaramusuye nk’uko byagaragajwe n’ifoto yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga.

 

Ku munsi Kimenyi Yves ajyanwa kwa muganga, umugore nibwo yatangiye kwifatanya nawe , amubwira ko amukunda cyane ndetse ko bari kumwe mu byo ari kunyuramo byose.

 

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 , anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] , Muyango yagize ati:” Ntabwo nari niteguye ibi byose , ariko nkwifurije ibyuzuyemo urukundo gusa ndetse n’ubufasha ukeneye kugira ngo umere neza mu gihe cya vuba papa dukunda”.
.

Ubu butumwa bwakoze benshi ku mutima ndetse bagaragaza ko bishimiye uburyo Muyango akomeje kwita no gusengera umugabo we Kimenyi Yves.

Advertising

Previous Story

Leonel Messi yegukanye Ballon d’or ya 8 Aitana ahesha ikuzo abagore yegukana Ballon d’or

Next Story

Umuhanzi Diamond Platnumz yahishuye impamvu afite ba Manager batatu bamufasha mu muziki

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop