Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie,yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko ubukwe bwe bushobora gupfa kubera ko umukunzi we yamuciye inyuma agaragaza ko ari ibitero bya Satani, arabitokesha.
Nishimwe Naomie, yasubije umwe mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga wavuze ko ubukwe bwe bwamaze guhagaragara.Amusubiza, Miss Nishimwe Naomie yagize ati:”Ibitero bya Satani , mu izina rya Yezu”.
Byavuzwe ko Miss Naomie ngo aherutse gufata umusore bakundana amuca inyuma mu gihugu cya Kenya arimo kumuca inyuma.
Ibi bivuzwe nyuma y’aho Michael Tesfay amwambikiye impeta y’urudashira ndetse bagatangaza ko bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024.