Advertising

Miss Mutesi Jolly yatumiwe munama ikomeye ya Oxford Africa

04/17/24 18:1 PM

Miss Rwanda 2016 yatumiwe mu nama ikomeye yateguwe n’Umuryango w’Abanyafurika biga muri Oxford University, atumirwa nk’umwe mu bagira abantu inama n’umujyanama mu bya Business.Iyi nama ya Oxford Africa izaba tariki 29 Gicurasi 2024.

Uyu muryango wa Oxford Africa , wahaye Miss Jolly ubutumwa maze nawe abisangiza abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze zitandukanye zirimo X na Instagram.

Nkuko bigaragara mu butumire bahaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 , uyu muryango w’abanyeshuri ba Oxford University watangijwe mu 1958.Miss Mutesi Jolly yashyizwe mu bazatanga ikiganiro [ Guest Speaker ], hamwe na Perezida wa Ghana ,Dr Donald Kaberuka na Amina Mohamed.

Miss Rwanda 2016

Sponsored

Go toTop