Kuri uyu wa Gatanu taliki 31 03 2023 habaye ubujurire bw’urubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudone Aliance prince kid. Mubitabiriye uru rubanza harimo na miss 2017 Iradukunda Elissa akaba n’umugore w’uyu Ishimwe Diedone Nkuko amategeko abiteganya.
Uyu mukobwa akimara kugera m’urukiko rukuru rwa Nyarugenge ahabereye urubanza rw’ubujurire ruregwamo umugabo we yagaragaye afite inda yigiye imbere nk’iy’umugore utwite ukurikije ishusho awabirebaga yabirebanaga. Mu mafoto menshi yafashwe y’uyu mukobwa ufite ikamba rya miss Rwanda 2017 uwabibonye wese yaguye mu kantu.
Nta minsi ishize mu Rwanda hakwirakwijwe inkuru ivuga ko miss Rwanda 2016 Mutesi Joly atwite maze nawe akabihakana yivuye inyuma ati” Nta nyana y’imbwa yanyegera”. Benshi bati:”Ese Ishimwe Dieudone Prince Kid yaba ashaka kubyara akana hakiri kare ko yakanzwe ubwo yafungwaga nta mugore akaba ashaka gukubita abangura Ngo hato ubwo yaba adatsinze urubanza ubushinjacyaha Bumuregamo agafungwa basi agende asize umwana n’umugore?”
Urukundo rwa miss 2017 Iradukunda Elissa na Ishimwe Diedone wamenyekanye nka prince kid rwavuzwe cyane 2022 ubwo uyu Elissa yafungwaga azira kuyobya no kwica iperereza mu birego prince Kid yari akurikiranywe ho birimo guhoza ku nkeke undi umusaba imibonanompuzabitsina no gusaba ishimishamubiri witwaje ububasha ufite no gukoresha undi imibonanompuzabitsina kugahato.
Abazi kwitegereza bavuga ko elissa abaye atwite yaba ari hafi kubyara. Ese witegereje video koko urabona atwite niba uri inararibonye mu kumenya umugore utwite?