by Dan calasimone, photo posted on Twitter by Sydney Leroux,Sydney atwite ku mezi atanu n'igice

Biratangaje! yaconze ruhago atwite inda y’amezi arindwi

by
01/04/2023 15:48

 

Ni umuco!, Buri wese ubonye umubyeyi utwite amufasha. Niba muri kwinjira mu modoka rusange ukamureka akinjira ndetse yabura umwanya ukamuhagurukira, ndetse mwaba mutonze umurongo mushaka serivise (service) uramureka agatambuka. Igitangaje rero, hari abagore bamamaye bo muri America, nk’uko muza kubabona, bo bakomeje gukora imyitozo bakina umupira w’amaguru no mu gihe bari batwite.

Iyi foto yarengeje miliyoni 1.5 by’abayibonye ku rubuga rwa twitter, ni iya Alex Morgan, Ntabwo ari ibintu bisanzwe; Morgan yatsinze ibitego 23 muri club no muri ekipe y’igihugu muri 2018 n’icyenda mu mikino 22 mu mwaka wa 2019, ariko noneho ibi biratandukanye aho yageze ku mezi arindwi atwite agikora imyitozo yoroheje ariko ahozaho!

By the gwardian,Photo: @USWNT @BeastModeSoccer/Twitter.Alex Morgan atwite ku mezi arindwi

Nyuma y’aho, mu myambaro yuzuye nk’abandi bakinnyi bose, yitabiriye ijonjora ry’abakinnyi ndetse n’imyitozo kandi atwite. Aha hari mu gihe cyo gushaka itike y’igikombe cy’isi, aho bagombaga gukina imikino Olempike ya Concacacaf na Mexico muri Californiya.

Undi wamamaye ni umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Amerika Sydney Leroux Dwyer yashyizeho umurongo wa interineti maze asangiza amafoto ye ubwe akomeza imyitozo ya Orlando Pride mugihe cy’amezi atanu nigice atwite.

by Dan calasimone, photo posted on Twitter by Sydney Leroux,Sydney atwite ku mezi atanu n’igice

Posite (post) za Leroux zashishikarije abandi bakinnyi kujya basangiza abantu amashusho y’abo, ariko bamwe mu bakinnyi ku mbuga nkoranyambaga bamuteye utwatsi ko ibyo yakoze bitari ngombwa, ariko Leroux we yavuze ko yitabira imyitozo gusa kandi nta pfunywe bimuteye gushyira hanze ayo mafoto.

Umukinnyi wavukiye muri Kanada, uzwi ku izina rya “Syd the Kid”, yatsindiye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ndetse n’igikombe cy’isi cy’abagore mu 2015 hamwe n’ikipe y’igihugu ya Amerika. Sydney afite abamukurikira barenga miliyoni 2 kuri Twitter.

Gukora siporo mu gihe witegura kubyara bishobora kuba byiza kuri wowe. Ariko na none ngo umubyeyi, aba agomba gutekereza kabiri ku bwoko bwa siporo agiye gukora, ndetse wayikora ukumva uhindutse mu mubiri wawe ukaba uyiretse.

Imyitozo no gukora siporo mu gihe utwite bishobora kugufasha: Kugubwa neza kandi ukumva ukomeye, bikakurinda kwiyongeraho ibiro byinshi, gutuma wumva umerewe neza mu mutwe, Irashobora kandi kugufasha kubyara neza. Ishobora kandi gufasha kukongerera ubudahangarwa ku ndwara y’umutima, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri(2) na zimwe muri kanseri.

N’ubwo gukora imyitozo ngororamubiri ari byiza mu gihe umubyeyi atwite, ariko zimwe muri siporo zishobora kugutera umubyeyi cyangwa umwana utwite kugubwa nabi, bityo rero Ntaba agomba gusimbuka cyane no gutuma ashyuha cyane kuko birashobora kumutera kugwa cyangwa bikabangamira umwana we.

 

Isoko y’amakuru:

pregnancybirthbaby.org.au
abc.net.au
The Guardian.com

 

Advertising

Previous Story

yaje nk’iyagatera ati: “Giti uwo ntimumusezeranye”, yabyaye umwana yanga kumurera!

Next Story

“Miss Iradukunda Elissa atwite inda y’imvutsi” Imbuga nkoranyambaga zakije umuriro ku mugore wa Prince Kid

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop