Dore ibintu ukwiriye kwirinda mu gihe watandukanye n’umukunzi wawe ukaba ufite undi ushakako mu kundana

14/12/2023 17:00

Niba waravuye mu rukundo , ukajya kure yarwo ni byiza kuko wabonye ubuhungiro ahari.

Muri ubwo buhungiro ushobora kubonayo undi muntu ukwifuza, akaba ashaka ko mukomeza gukundana akakwibagiza amarira warize , banza  utekereze kabiri utazakora amakosa nk’ayambere kuko birashokako ari wowe wabaye nyirabayazana.

 

Ese ni iki wabonye gituma urukundo rw’abantu rukomera ? Ese utekereza ko ari ukuganira ? Kwizerana se ? amafaranga se ? Muri iyi nkuru urakurano igisubizo, kuko inkuru zacu ziba zicukumbuye.Iyo ugize ikibazo unyura kuri Email yacu Info@umunsi.com,  tukabasha kugufasha.

 

ESE NI AYEHA MAKOSA UKWIRIYE KWIRINDA ?

1.Kumwikubira.

Ikosa rya mbere ikwiriye kwirinda ni ukumva ko uramwikubira wenyine.Nituvuga gutya , ntutekereze ko hari uwo mushobora kumusangira. Oyaaa ! Ni uwawe ntawe mukwiriye kumusangira numwe rwose, ariko niwifuza kumugira uwawe ukarenza uregero, bizatuma mutangira intambara nk’uko bishobora kuba byaragenze ku wa mbere.

 

Urugero:Paul yakundanye na Ange, bamaranye amezi abiri, Paul yatangiye kumva ko ntahantu na hamwe Ange yemerewe kujya cyangwa ngo agire uwo avugisha.Ange byaramugoye, haciyemo iminsi nawe ashaka uburenganzira bwe undi atamuhaga, batangira gutongana bivamo imirwano.Ese urumva atarashaka kumugira uwe akarenza ? Wowe rero uzabyirinde.

 

Reka umukunzi wawe ajye iyo ashaka , ndetse akore n’ibyo ashaka kuko arabizi ko ari uwawe kandi ntuterwe ubwoba nuko yaguca inyuma kuko ntiyabikora niba koko agukunda by’ukuri.Ubwo nabikora bizaba bihagije ngo umunsi wabimenye uhamye ko ntamukunzi wagiraga.

 

2.Guhora umukeka.

Irindi  kosa ukwiriye kuzirinda cyane , ni ikosa ryo ku mukekeranya mu gihe hari kintu wabonye kidasanzwe.

 

Urugero: Umubonye kuri Telefone ari guseka uhise utekereza ko hari abandi bari kuvugana cyangwa ugahita wihutira kumubaza niba atarimo kuguca inyuma cyangwa niba hari uwo baryamyanye.Ibi ntabwo ari byo.Aya makosa uyirinde.

 

3.Gufuha cyane.

Ibi tuvuze haraguru bijyana no kuba ufuha cyane ugatangira gukeka uwo mukundana.Niba ubonye undi ugiye kuguha urukundo , irinde amakosa yo gufuha bya hato na hato.

 

4.Kuva cyane ukumva gake.

Iri ni ikosa rikomeye ukwiriye kubanza gukosora.

Nugira ikibazo kuri iyi nkuru twandikire kuri Email yacu  Info@Umunsi.com,

Advertising

Previous Story

Harmonize ari mu myiteguro yo kurera umwana we wenyine

Next Story

Minisitiri w’uburezi yahuye n’umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop