Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kudashukwa n’imbuga nkoranyambaga ngo rwigire mu byarwo. Yagaragaje ko atari byiza ko urubyiruko rwumva ko icyumweru cyo kwibuka cyabarambiye kuko ibyo bakora byose byaba bigize icyaha.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze [X]. Yagize ati:”Izi ‘social media’ ntizikabashuke ngo zibakururire mu gukora ibyaha. Kubahuka icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ukumva cyaragutindiye, ukumva ukumbuye gukora ibyawe byo kwishimisha, ni ibyaha bitihanganirwa. ni musigeho”.
Yakomeje agira ati:”Kwibuka ni igikorwa dukora twubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Ubuyobozi bwacu. Ntidukwiye gucikamo ibice tubazanya ngo kuki uyu ntacyo yanditse, kuki ataririmbye, kuki atanditse igitabo ? Oya rwose. Kwibuka ni igikorwa gikora ku marangamutima yacu ku buryo butandukanye”.
“Muri twe harimo abantu bafite ibikomere bitarakira, harimo abafite ubumenyi buke ku mateka, dufite kandi abafite imiryango yakoze Jenoside bacyiyumvamo ipfunwe nabo batariyakira, twifitemo n’indyarya bazi ukuri kw’ibyabaye ariko bicecekera cyangwa bakigisha uburozi abana babo”
“Hari abo tubona bashabutse mu minsi y’indi, bagera mu gihe cyo Kwibuka bagakonja, ntitubacire urubanza ahubwo tuzabategurire gahunda y’umwihariko yo kubatega amatwi”.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko azatumira abahanzi , abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu ‘gihango cy’urungano’.

Ati:” Cyakora mbijeje kuzabatumira (abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru, influencers, aba-star,…) mu gihango cy’urungano, abazabishobora (abazabohoka) bazaganirize urungano ibikomere bafite dufatanye komorana no kuvurana. Ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu Rubyiruko ntibuzatubuza; Kubahana (amategeko azubahirizwa), Kubarwanya, Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose”.
Yasoje ubutumwa bwe agira ati:” Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe izuba riva,
Urugero: Niba abagabo (aba-papa) barayikoze, abagore babo barabimenyaga, abana babo barashungereye cyangwa bari ku mashuri, hari benshi batahanwe cyangwa batagize icyo bavuga, kuba ingengabitekerezo ikiri nyinshi, hari benshi bataravugisha ukuri kandi tubana umunsi ku munsi”.
“Rubyiruko rero, Urugamba ruracyahari, abeza ntimucike intege, dukeneye kuba benshi tukarusha imbaraga ababi baturimo, abakoresha “social media” tugahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.