Gukaraba umubiri wose mbere yo kuryama ukagira isuku, bigira uruhare runini mu buzima bwa muntu nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Nibyo, benshi birengagiza uyu muco wo koga mbere yo kuryama kandi bakabona ntacyo bibatwaye ariko abaganga batandukanye batanga umuburo kuri abo bantu, bagashimangira ko byaba byiza umuntu yose mbere yo kuryama kuko bikiza indwara zitandukanye.
Abahanga bavuga ko gukaraba umubiri wose mu masaha y’ijoro birenze kugira isuku gusa , kuko ngo bigira uruhare no kugabanya ingorane ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere kuri uwo muntu wose mbere y’uko ajya mu buriri.
DORE INGORANE ZITERWA NO KURARA UTOZE.
1.Bagiteri zifata ku ruhu: Iyo umuntu araye atakarabye, agira ingorane zitandukanye zirimo na bagiteri zirema mu masaha y’ijoro.Izi Bagiteri , zishobora gukomeza kwirema zikabyara ikibazo mu buzima bw’uwo muntu.
2.Ibiheri: Iyo umuntu araye atakarabye , agira ibiheri ku mubiri we bigendanye n’uko , amavuta yisize, ndetse n’umwanda asanganwe byamurayeho bikagenda byiyongera uko ibihe bisimburana bikavamo ikibazo ku buzima bwe.
3.Guhumeka nabi: Iyo umuntu aryamye akenshi ahumeka binanyuze mu ruhu no mu musatsi, iyo yaraye adakarabye , uruhu rukaba rwahumiranye n’umwanda bituma adahumeka neza.
4.Impumuro mbi : Ibi birumvikana rwose, umuntu waraye adakarabye iteka iyo bibaye akamenero agira impumuro mbi cyane.
Abaganga n’abahanga mu by’ubuzima batangaza ko muntu akwiriye kugira umuco wo koga buri joro kugira ngo abashe kwirinda ibibazo by’ubuzima.