Menya impamvu abasore bamwe bamera amabere

30/05/2023 16:25

Iyo umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi amabere ye arabyimba nderse akazamo n’utuntu tw’utuzi kuburyo iyo  urikanze dusohokamo.

 

Gusa kuri bamwe ntibihagarara akomeza kugenda yiyongera ku buryo hari n’abagira manini cyane akamera nk’ayabakobwa.

 

Icyakora hano ntiwabura kuvuga ko hari ababyimba amabere bitewe na Sports nko guterura ibyuma abo rero sibo turimo kuvuga hano.

 

KUMERA AMABERE KUMUHUNGU BITERWA NI IKI?

 

Iyo umuntu avuka 70% bavukana icyo kibazo gusa mu gukura bikagenda bishira.Ibi nukubera ko mu gukura umusemburo wa testosterone uganza uwa Estrogen kuko ibitsina byombi tugira imisemburo imwe gusa ntinganya ubwinshi.Ibi akenshi bimara imyaka 2 kugeza kuri 3 nyuma bikikiza.

 

Nyamara kandi hari ibindi bishobora gutuma amabere y’umuhungu akura.

 

Aha twavuga: Imiti igabanya ubukana bwa SIDA

Imiti ya kanseri

Urumogi cyane cyane marijuwana na Heroine (Mugo).

Imiti y’ikirungurira.

Ikoreshwa mukugabanya Stress kimwe n’iy’uburwayi bwo mu mutwe

Imiti y’umutima

Igabanya guhangayika

Imiti inyobwa n’abashaka kuzana amatuza izwi nka Steroid.

Imikorere mibi ya Thyroid (Iui ni imvubura iba mu guce cy’umuhogo,iyobora imikorere y’imisemburo).

Gutobagurika k’umwijima

Kuba umubiri udakora imisemburi gabo ihagije.

ESE BIRAVURWA ?

 

Ubusanzwe  kubera ko kubyima amabere biba bitaryana , ushatse ntiwabyivuza ariko kuko bitera ipfunwe iyo ugiye kwa muganga baragufasha.Muganga mu gusuzuma niho amenya impamvu ibitera.Iyo rero ya mpamvu yabiteraga ikosowe nabyo birakira.

 

Gusa iyo byarenze hitabazwa nk’umwanzuro wa nyuma bagakuramo ibinure biri munsi y’ibere.Icyo gihe uhita usabwa guhindura imirire kuko iyo uramutse ukoze ibituma ubyibuha cyane arongera akagaruka.Ibyo ni nko guterura , gufata  ibiyobyabwenge , kurya ibinyamavuta byinshi n’ibindi.

IYI NKURU TUYIKOZE TWIFASHISHIJE IYO TWASOMYE KURI Rwandanews24

Advertising

Previous Story

“Yaberetse ikimero” ! Shaddyboo yongeye atitiza imbuga nkoranyamaga mu mafoto yashyize hanze

Next Story

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop