Ubuzima buherana abantu , abakundanaga bagatangira kwangana no kurebana ayingwe gusa gutuma wowe n’uwawe muhora mu nyenga w’urukundo ntabwo bihenze, nta n’ubwo bisaba byinshi nk’uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru usabwa gusoma witonze.
Mu rwego rwo kugira ngo wowe n’umukunzi wawe mwashakanye mukomeze kuryoherwa n’urukundo, urasabwa kurubagarira utitaye kuri we cyangwa ngo umutekerezeho cyane. Kora uruhande rwawe neza, urwane intambara zawe neza bizatuma n’ibindi bigenda neza.
1.Siga utwandiko tw’urukundo buri hamwe: Niba umukunda koko ukaba ugiye kumuhanda guhaha cyangwa kugira ako uzana , fata akandiko ukamusigire. Ako kandiko gafatishe ku gitanda , ku meza yanyu yo mu cyumba cyangwa ahandi hantu aza guhita abona vuba.
Andika ati:”Ni wowe mwiza nigeze mbona mu buzima bwa njye bwose. Nizeye ko ndaza kongera ku kubona mu mwanya ngarutse”. Ako kantu gato ukoze, karatuma yirirwa agukumbuye kandi arimo kugutekerezaho.
2.Ambara mu buryo bwiza: Niba uri umugore we cyangwa umugabo we, gerageza wa mbare neza ku buryo akubona , agatekereza ko yashatse neza aho kwambara nabi ku buryo akubona akicuza impamvu yagushatse cyangwa yagukunze. Uwo mwashakanye ushobora kumubera umugisha nawe akakubera undi ndetse ukamwereka ko akunzwe binyuze mu bury agaragara.
3.Mutekere neza: Mugore, Menya guteka neza amafunguro umugabo wawe ashaka kuko nibwo azagukunda. Wowe uzi ibyo akunda ariko iteka uri rengagiza ukigira nk’utabizi kandi ni amakosa uba ukora. Fata umwanya nka rimwe mu cyumweru umutunguzo tumwe akunda.
Gutekereza neza uwo mwashakanye amafunguro meza uzi neza ko akunda ni inzira nziza yo ku mwereka urukundo kandi ko umuzirikana. Ibi kandi n’umugabo yabikora z ugatekera uwo mwashakanye, imbaraga ushyiramo zimwerekako umukunda koko kabone n’ubwo wateka nabi.
4.Mwandikire ubutumwa bwiza kuri Telefoni ye: Niba uri mu kazi nawe akaba ari mu kazi, fata umwanya umwandikire ubutumwa bwiza kuko ari bwo uzaba umweretse ko umwibuka kandi ko umukunda. Mwandikire ati:”Mukunzi ntabwo mpaga ku gutekereza , umpora mu ntekerezo iteka”. Hanyuma umubaze ngo “Fora nambaye iki nonaha?”. Ibi bizatuma urukundo rwanyu rwiyongera.
5.Mwembi mushake akantu mukorera hamwe: Byashoboka ko hari ikintu cyabahuza , mukagikora neza kandi mwishimye. Icyo kintu gituma urukundo rwanyu rurushaho kwiyongera ndetse mukarushaho gukundana cyane kugira ibyo mukorera hamwe, bizatuma mwembo mubasha kurema inzibutso hagati yanyu mwembi.
Urugero niba umwe muri mwe akunda gukina Umupira w’amaguru, mwembi mufate umwanzuro wo kujya mu mujyana gukina buri cyumweru, byibura mufate umunsi umwe mu masaha ya mu gitondo cyangwa mu masaha ya ni mugoroba muvuye mu kazi.
Ubusanzwe urukundo rwa babiri , rugangwa n’ibikorwa bakorerana bombi hatabayemo gutererana inshingano kuri umwe muri bo. Iyo igikorwa cyo gukundana gikozwe n’abo bombi bibaha amahirwe yo gukomeza kuba umwe.