Ntabwo ari buri wese uzambara iyi mitako ku maguru kuko bigedana n’umuco ndetse n’imyemerere cyangwa imirimbo.
Benshi bahitamo kwambara urunigi rumwe ku kaguru cyangwa bagafatanya amasaro menshi bakayakuramo uwo mutako.
Kugeza ubu igisobanuro cy’iyi mitako ntabwo ari nk’icyo yahoranye na mbere hose.Ese koko bisobanuye ko washatse ?.
Henshi mu bihugu , nk’uko kwambara impeta bisobanuye urushako , ninako muri ibi bihugu kwambara iyi mirimbo bisobanuye kuba warashatse nk’impeta [ Aho ni hamwe ]. Mu mateka y’ibihugu byinshi , umugeni yambaraga uyu murimbo kukaguru nk’ikimenyetso cy’uko yamaze gushaka.
N’ubwo bimeze bityo , mu Isi yanone , bavuga ko kwamabara uyu murimbo ku kaguru k’iburyo ari ikimentso cy’uko uwo ari mu rukundo kandi adahishira.Igituma byitwa ibihuha , ni uko hari abayambara kumaguru yombi.
Mu Isi yanone , ntabwo wabasha kumenya icyo bisobanuye kuko nujya mu bitaramo bitandukanye uzasanga ibyamamare bitandukanye bizambaye batambuka kuri ‘Red Carpet’ , aha ntabwo uzabasha kumenya igisobanuro.
MENYA AHO UDAKWIRIYE KWAMBARIRA UYU MURIMBO.
1. Ntuzawambarire kumazi [ Beach ] cyangwa mu bitaramo bya Pool Party.
2.Sibyiza kwambarira iyi mirimbo aho bari gushyingura cyangwa mu yindi mugenzo runaka.
3.Ntuzapakire imirimbo yawe yose ugiye kurugendo.
4.Ntukajye wambara iyi mirimbo ngo urenzeho ipantalo y’ikoboyi.
Twifashishije ikinyamakuru Pulse , ibi ni bimwe mu by’ingenzi ukwiriye kwitaho.