Menya ibivugwa ku nzaratsi n’amoko yazo

29/05/2023 13:26

Hirya no hino ku isi, inzaratsi ni ikintu gikunze kuvugwa kenshi mu mibereho n’imibanire y’abantu cyane cyane mu muryango muto ugizwe ahanini n’umugore, umugabo n’abana.

Usanga benshi barabipfbya cyangwa se bagakemanga ukuri kwabyo, hakaba n’ababifata nko guca umugani cyangwa se gukabya.

Inzaratsi zibaho si ukubeshya! kandi hari inzobere ziba hirya no hino ku isi ku buyo hari n’abazigize ubucuruzi bubinjiriza amamiliyari y’amafaranga!

Inzaratsi ni imiti abahanga mu buvuzi gakondo bakoresha bashaka kugera ku ntego runaka, batabasha kwigezaho kubera intege nke zabo cyangwa se indi nzitizi iyo ariyo yose yababuza kwatanya bajya mbere.

Inzaratsi ni kimwe mu biyobyabwenge bihindura imitekerereze ya muntu ikangirika mu buryo bwihishe, ku buryo ushobora kubona umuntu ahagaze neza mu mitekerereze, ashabutse, afite ubushongore n’ubukaka, nyuma y’icyumweru mwongeye guhura ugasanga agenda asuherewe ameze nk’inkoko yanyagiwe!

Inzaratsi zikoreshwa n’abanyantege nke bashaka kwigarurira abandi, bitewe n’inyungu runaka cyangwa se bashaka gucisha bugufi abanyacyubahiro bitewe n’icyo bashaka kugeraho.

Nubwo hari benshi bitwikira imyemerere bagahakana ko iyo miti itabaho, ari uburyo bwo kuyobya uburari ngo batamenya ko babikoresha bitwikiriye ubukirisitu nyamara bararenga bakabikoresha.
Inzaratsi zikoreshwa kubera impamvu runaka ariko zose zigamije intego imwe yo gucubya no guca intege imbaraga n’ubukaka bw’umuntu runaka kugira ngo abe uko bashaka.

kugwiza indonke, gutsinda imanza zibugarije no kubfasha mu mahugu no gukundwa mu kazi.

Hakaba n’izo abakobwa bakoresha kugira ngo bagire ubwiza n’igikundiro ku basore bashaka kubarambagiza naho iz’abagore zo ziri mu ngeri nyinshi zitandukanye ariko zose zishingiye ku myubakire y’urugo baba bifuza n’uko bashaka ko umugabo wabo cyangwa se abana babo babitwaraho.

Zirimo iz’umugore ushaka kwikundishwa yaraharitswe ngo yihrire umugabo we, izo gutsinda abanzi n’abarozi, izo gutunga ibintu byose akabyiharira, iz’ushaka gucyurwa yarahukanye, izo kureshywa, umugabo yaramusenze n’izo kubuza umugabo kumuharika undi mugore.

Hari na none inzaratsi zo kubuza umugabo gukunda mukeba we, izo kugira ngo ahore yubahwa kandi atinywe na mukeba we, izo kubuza mukeba we kubyara, izo gutera mukeba we ubupfu, ubusambo no gusambana cyangwa kumwirukana n’izindi.

Ubu bwoko bwose bw’inzaratsi buboneka mu gihugu kandi bukagira uko bukoreshwa mu buryo butandukanye.

Icyo twavuga aha ng’aha, ni uko nta nzaratsi zibaho ku neza ahubwo ziberaho kuyobya inzira kamere yagenwe yo gukemura ibibazo ibi n’ibi.

Mu nkuru zikurikira, tuzagenda tubasesengurira amwe mu moko y’inzaratsi n’uburyo zikoreshwa.

Advertising

Previous Story

Umwana wo muri Koreya ya ruguru w’imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu

Next Story

Bamukoye igitabo cyonyine ! Zari Hassan yavuze impamvu umugabo babana yamukoye igitabo cya ‘Quaran’ asobanura ko ntamafaranga ye yari akaneye kuko afite aye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop