Bamukoye igitabo cyonyine ! Zari Hassan yavuze impamvu umugabo babana yamukoye igitabo cya ‘Quaran’ asobanura ko ntamafaranga ye yari akaneye kuko afite aye

29/05/2023 15:26

Umugore wamamaye muri Afurika yose Zari Hassan yashyize hanze impamvu yatumye bamukwa ‘Quaran’ gusa.Uyu mugore wamamaye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba gusa uba muri Afurika y’Epfo niwe ubwe watangaje icyo umugabo we Shakib yatanze nk’inkwano.

 

 

Zari n’umugabo we ukiri muto bashakanye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 bashyingirirwa mu idini ry’Abasiramu mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse buba mu migenzo ya Kisiramu gusa.Aganira na Rick Media Zari yemeje ko uyu mugabo Shakib ari umugabo nawe akaba umugore we ndetse bakaba babana byemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo.Uyu mugore yakomeje agaragaza n’inkwano yatanze.

 

 

Uyu mugore yemeje ko ariwe wagiye kuvuganira umugabo kubijyanye n’inkwano kuko atashakaga kunaniza umugabo we.Yakomeje avuga ko afite amafaranga menshi , ko yageze kuri byinshi ndetse no ko n’ubucuruzi bwe burimo kugenda neza akaba ari umunyamafarangakazi.Yavuze ko kubw’ibyo rero gusaba amafaranga ntacyo byari kuba bisobanuye.

 

 

Uyu mugore yavuze ko yasabye igitabo cy’abasiramu bakoresha bari gusenga aricyo Quaran maze umugabo we aakigura arakimuzanira.Yavuze ko ikintu yasabye Imana ari umugisha wayo n’imbabazi zayo no gukomeza umubano we n’umugabo we  bizanyura mugusoma icyo gitabo cyaguzwe na Shakib nk’inkwano.

 

 

Uyu mugabo wa Zari yishyuye igitabo cya Quaran nk’inkwano.Ntamafaranga bigeze basaba uyu mugabo kugeza ubu.

Advertising

Previous Story

Menya ibivugwa ku nzaratsi n’amoko yazo

Next Story

Ibi nibyo 4 umugabo akorera umugore akunda gusa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop