Menya ibintu 5 abasore baba bashaka k’umukobwa bakundana nawe ariko ntibabivuge

02/12/2023 16:17

Buri musore hari ibintu aba yifuza ku mukobwa yifuza gukundana nawe ndetse akazamugira umugore we.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri ibyo bintu.

 

Nk’umukobwa ntabwo ukwiriye gutuma umusore ajya mu rukundo gusa , ukwiriye gutuma ajya mu rukundo nawe.Aha niho ruzingiye rero kuko uzamenya iby’ingenzi bizatuma agukunda koko.

 

Ni ngombwa ko mu gihe ushaka kwigarurira umusore umuha umwanya wawe wose ariko nanone ukamenya uburyo urukundo rwawe ruzinjira mu misokoro ye akakwiyumvamo ku rwego rudasanzwe.Biragusaba kumumenya , ukamwumva.

 

ESE NI IKI WAKORA ?
1.Mwakire uko ari

Uwo musore ashaka urukundo, guhabwa umwanya no kwakirwa.Byose ni ingenzi kuri we ndetse no kuri wowe muri rusange.Uyu mukunzi wawe mwiyumvemo ndetse umuhe urukundo akeneye nk’umukunzi wawe.Burya buri musore yishimira gukndwa ndetse agafatwa uko ari.

 

2.Ubaha ibikorwa bye kandi ubimushimire.

Uretse umugabo cyangwa umusore buri wese yishimira ko abantu bamushimira ko yakoze neza.Uyu mukunzi wawe nawe anezezwa n’uko wamwitayeho ugashimira ibyo yakoze.

 

Umusore agukunda cyane , akaguha umutima we wose ndetse agakora iyo bwabaga akaguha impano pe, ariko uko abikoze ntumwerekeko yakoze bigatuma arekeraho ku kwitaho cyangwa kugira ibo agukorera, rero nk’umukunzi we, urasabwa kumuha byose yifuza,

 

3.Shyigikira ibikorwa bye n’ibyo akunda.

Niba hari umusore ubona akwereka urukundo mukaba mukundana , ni umwanya wawe wo kumenya uko umushyigikira.Mu gihe watangiye kumva neza ibyo akunda , uzaba wanatangiye kumukunda nawe azakwegurira umutima we wose.

 

4.Mwerekeko ariwe wihebeye.

Umukunzi wawe akeneye kumenya neza ko ariwe wiyeguriye ko nta nundi musore wamugutwara.Ibi ni bimwe mu byo abasore bakunda ndetse bakabyishimira.

 

5.Mukorere ibikorwa by’urukundo.

Uyu musore akaneye ko umwereka urukundo rwiza , umwiteho , umuhe impano n’ibindi bitandukanye.Ushobora kumenya ko arwaye ukamuha impano , yaba yagize isabukuru y’amavuko ukamuha impano , waba wagiye ku muhanda ukamuha impano.

Advertising

Previous Story

Umugore yatumiye abakobwa 2 ngo baze baryamane n’umugabo we nki’mpano yamugeneye ku isabukuru y’amavuko ye, birangira ashwanye n’umugabo we

Next Story

Kenya : Umugeni yapfuye ku munsi we w’ubukwe bahita bamushyingura uwo mwanya

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop