Menya byinshi ku bwoko busaba umugeni kubyina imbere ya nyirabukwe n’imiryango yombi kugira ngo barebe niba akiri isugi

by
11/10/2023 07:32

Muri Afurika y’Amajyepfo niho hasangwa ubwoko bw’Abazulu arinabwo bugira uyu muco.

Uyu ni umuhango uba ku munsi w’ubukwe maze umukobwa agasabwa kubyina cyane yivuye inyuma kugira ngo agaragaze ko ari isugi.Uyu mukobwa abyinira imbere y’umuryango w’iwabo w’umusore ndetse n’umuryango we.

 

Ikinyamakuru AFRI WORLD gitangaza ko muri uyu muhango kandi imiryango yombi iboneraho gukora amarushanwa yo kubyina hagati yabo nk’ikimenyetso cy’uko bubahanye n’urukundo bafitanye. Iyi mbyino ngo ni ikimenyetso cy’umuco , ubumwe no kubahana hagati yanyu.

 

Uyu mukobwa ngo asabwa kubyina wenyine imbere yabo , akajya asubira inyuma agaruka imbere ndetse ngo bikagaragaza ubuzima bwe bwo mu bwana.

 

Iyo ageze imbere ya nyirabukwe, ngo aba agomba kuzamura akaguru kamwe akandi kakaguma hasi.Nyirabukwe nawe ngo aba afite akazi katoroshye ko kwitegereza yitonze agashishoza neza agendeye kubuhanga bwe. Bivugwa ko uyu mubyeyi ahita amenya niba uwo mukobwa ugiye kuba umukazana we arisugi cyangwa niba atariyo gusa ngo akabimenya binyuze mu buryo agaragara yazamuye akaguru.

 

Uburyo asuzuma niba uyu mukobwa ari isugi ngo bigirwa ibanga bikamenywa nabo bo muri ubwo bwoko gusa.Uyu muco umaze igihe kinini mu muco w’Abazulu , ndetse ngo kandi ni ikimenyetso cyo kubahana hagati yabo.

 

Kuba umukobwa ari isugi kuri bo ni ikimenyetso cyiza cy’uko bizera ko uwo bashyingiye azajya kubaka.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuhanzikazi Beyonce Knowles yashyize hanze imbanziriza mushinga wa Filime yiswe Renaissance yitiriye ibitaramo bizenguruka Isi

Next Story

Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Positive’ irimo imbyino zigezweho – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop