Papa Cyangwe na Kivumbi King bashyize hanze indirimbo nshya – VIDEO

18/12/2023 12:51

Nyuma y’amagambo mabi babwiranye Papa Cyangwe na Kivumbi King bakoranye indirimbo bise ngo ‘Mubusaza’.

 

Iyi ndirimbo ije nyuma y’impaka zikomeye zahuje aba bahanzi bombi bashinjanya gusuzugurana umwe abwira mugenzi we ko amurenze.Muri iyi ndirimbo , Kivumbi King, atangira agaragaza ko umukubwa yakunzwe kuva kera atazamureka ndetse ko atazamurekura.

Ibi kandi bishimangirwa na Papa Cyangwe nawe uririmba amagambo yumvikanisha urukundo hagati ye n’umwari akamusaba kumubwira icyo yakora kugira ngo azahore ari uwe.

 

Mu kiganiro na Kiss FM Papa Cyangwe yari yatangaje ko nyuma yo kuganira bagasanga amahari no gupfa ubusa ntacyo byabagezaho bagahitamo gutekereza ikintu gikomeye cyababyarira umusaruro bombi.

 

‘Mubusaza’ ni indirimbo zakozwe na Ayo Rash na Bob Pro amashusho ayoborwa na Da West.

https://www.youtube.com/watch?v=4XpWz7AH4LA

Advertising

Previous Story

Gukora umuziki usanzwe ntabwo ari icyaha singombwa ko bawuvamo bawuvuma ! Ukuri ku bahanzi bava muri muzika bakavuga ko bahunze ibyaha

Next Story

Melody yongeye kubabaza abafana be

Latest from Imyidagaduro

Go toTop