Advertising

Meddy yasabye gukorana indirimbo na Singleton ubana n’ubumuga

02/15/24 8:1 AM

Umuhanzi Nyarwanda Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuje gukorana indirimbo na John Hope Singleton wamukoze ku mutima nyuma yo gusubiramo indirimbo ye ‘Niyo Ndirimbo’.

Ni mu butumwa bw’amashusho Aime Singleton yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze aho yaririmbaga arimo kuririmba agace gato k’indirimbo ya Meddy na Adrien ‘Niyo Ndirimbo’ gusa akaririmba mu buryo budasanzwe bwuje ijwi rye ry’umwimerere n’igicurangisho cya Senti arinawe wagicurangaga.Mu magambo yarengeje kuri aya mashusho, Singleton yagize ati:” Ni ukuri kose Yesu ni mwiza cyane.Nabiririmba bukira bugacya sinumva bihagije . Amaso yanjye yabonye ubwiza bwanjye.Utazi uko Yesu ari mwiza azambaze nzamubwira”.

Meddy na Adrien Misigaro bakozwe ku mutima maze Meddy agira ati:” Wow Wow Wow Man oh Man ! Unshyize mu mwuka muvandimwe @Yan-yanick12 ndashaka indirimbo n’uyu musore muto”.

Singleton yahise amubwira ko isaha n’isaha we ahari kandi ko indirimbo bazayikorana.Uyu musore yashimiye cyane Meddy na Adrien Misigaro bemeye gukorana bagamije kuvugira Imana mu ndirimbo nziza cyane nk’uko we ubwe yabyanditse asubiza Misigaro wari umushimiye.

Sponsored

Go toTop