Kenya: Umugabo yitwitse arashya wese

16/12/2023 21:17

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya w’imyaka 65 witwitse umubiri we wose imbere y’abantu babireba nyuma yuko ngo agiranye amakimbirane n’umugore we, ibyo bikomeje gusiga inkuru mu bantu bose hirya no hino ku isi.

Inkuru ducyesha ikinyamakuru The star gikorera mu gihugu cya Kenya, avuga ko uyu mugabo ubusanzwe yari yaragowe nurushako kuko ngo yari yarahanye gatanya ubugira gatatu mbere y’uko ashakana nuwo mugore bari bari kubana muri iyi minsi.

Uyu mugabo kandi ngo ntago yishimiraga imico y’umugore we kuko ngo umugore we nta kubaha yagiraga muri we ndetse ngo Kenshi bahoraga mu mirwano ya hato nahato.

Nibwo rero umugabo yongeye gushyamirana n’umugore we maze, umugabo kubera kurambirwa avuga ko agiye kwiyahura.

 

Niko gusohoka mu nzu maze yimenaho petrol umubiri wose Niko gucana umuriro maze atangira gushya umubiri wose.Ubwo abaturanyi bageraga aho, basanze umugabo yafashwe n’umuriro mbese kumutabara ntago byari bigishobotse.

 

Icyo bakoze kwari ukureba umugabo ashya wese kugera ahindutse ivu. Ubwo abazimya umuriro bahageraga, basanze umugabo yatokombeye ndetse ngo kumutabara byo ntibyari bigishobotse.

 

Kuri ubu abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza ndetse bahata umugore wuyu mugabo ibibazo kumwe n’abandi bantu bose babonye ibyabaye.

Icyateye uyu mugabo kwiyahura kiracyari ihurizo gusa biravugwa ko uyu mugabo kubera kugira ibibazo mu rugo n’umugore we, bigatuma agira ihungabana mu mutwe, bishobora kuba aribyo byamurenze maze agafata umwanzuro wo kwiyahura.

 

Abantu benshi hirya no hino bakomeje gushengurwa n’urupfu rukomeye uyu mugabo yapfuye.

Source: The star

Advertising

Previous Story

Yolo The Queen yatangaje ikintu gikomeye ku rukundo nuko arufata

Next Story

Meddy yapfunyikiye impamba The Ben na Pamela

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop