Mario yaciye agahigo muri Tanzania

11 hours ago
1 min read

Umuhanzi Mario yaciye agahigo muri Tanzania aba umuhanzi wa mbere kuri Audiomack no kuri Boomplay. Mario yaherukaga kuvugwa ubwo yakoraga ubukwe na Paula Kajala wabenzwe n’abarimo Rayvanny na Harmonize.

Binyuze muri Label  ‘Bad Nation’, Mario yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Tete’ yakunzwe cyane ku mbuga Nkoranyambaga by’umwihariko muri Tanzania dore ko mu kuyamamaza yabifashijwemo n’umugore we Paula Kajala banabyaranye.

Ni indirimbo ikozwe mu njyana ya ‘AfroFusion’ yacuranzwe n’abarimo S2KIZZY na Craftsman Laizer wamamaye muri Tanzania.

Ni indirimbo yumvikanamo umudiho wa ‘Nakupenda’ ya Brenda Fassie yakunzwe ahambere biri no mu byatumye benshi bayiha umwanya kugeza ubu ikaba imaze kurebwa na 3,500,000 kuri YouTube.

Mario agaruka kuri iyi ndirimbo yamufashije guca ako gahigo, yagize ati:

Tete ni indirimbo yuzuyemo amagambo y’urukundo, muzayikunda. Yuzuye ibyiyumviro by’urukundo. Ni iyo gutuma umukunzi wawe akwitaho akagukunda.

Iyo ndirimbo niyo yafashije Mario kujya ku rundi rwego, akaba umuhanzi wa Mbere ukunzwe kuri Boomplay na Audiomack muri icyo Gihugu no hanze yacyo aho iyo ndirimbo yumviswe n’abarenga 465,000 mu Kwezi kumwe.

Mario kandi yari aherutse gushyira hanze umuzingo ‘Godson’ yakunzwe ku rwego rwa Afurika kubera injyana ziriho.

Album Godson ya Mario yagaragayeho Abanyarwanda ; Kenny Sol na Element , King Promise , Patoraking, Bien, Joshua Baraka, n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop