Margret Nyaruiru yasobanuye agahinda abana nako we na mushiki we kuko ari nk’inzozi mbi kubwo kubona nyina ubabyara aryamanye na bagabo mu maso yabo.
Uyu mukobwa yatangaje ko yarezwe na nyina gusa atigeze agira amahirwe yo kubona se umubyara. Ngo mbere yuko nyina ahinduka kazizi ibintu byari bisanzwe ari umubyeyi muzima ariko aho ibibazo byaziye ibintu byose byaje guhinduka cyane.
Margret Nyaruiru kandi yatangaje ko kenshi ariwe woza nyina kuko ngo kenshi nyina atiyitaho kugeza ubwo umukobwa we ariwe umukorera byose. Uyu mukobwa yatangaje ko kandi kubera ubuzima bubi babayemo we na mushiki we bavuye mu ishuri batakiga.
Uyu mukobwa ukiri muto mu byifuzo ashyira imbere ni uko abonye amahirwe yasubira mu ishuri nk’abandi bana bangana nawe kuburyo yagira ahazaza heza akabona amafaranga yamufasha kujyana nyina umubyara ku ivuriro ry’igisha kugabanya ndetse no kureka inzoga bururundu.
Muri iyi minsi ababyeyii benshi bitwara nabi imbere y’abana babo birengagije ko ibyo bakora bigira ingaruka mbi ku bana babo. Inama twaha ababyeyii ni ukwitwararika mubyo bakora byose kuko ibibi bakora imbere y’amaso y’abana babo bigira ingaruka mbi kuri abo bana.
Source: News Hub Creator