Mama Dangote yavuze ko atazahatira umuhungu we gushakana na Zuchu

16/01/2024 10:59

Nyina wa Diamond Platnumz [Mama Dangote], yavuze ko gushaka ari uburenganzira bw’umuhungu we.

 

Sanura Kassim wamamaye nka Mama Dangote kumbuga Nkoranyambaga aho akurikirwa n’abarenga Miliyoni , yavuze Imana itari yamurikira umuhungu we kugira ngo abashe kumuhera undi mukazana n’undi mwuzukuru.Aganira na Wasafi FM yavuze ko gushaka ari gahunda z’Imana.

 

Ati:”Buri kintu gipangwa n’Imana.Imana yabimuhatira nanjye nabimuhatira ariko burya buri kimwe gituruka mu byo Imana yamaze gutegeka cyangwa Imana ikagutegeka gushaka n’uyu cyangwa undi.Diamond ashobora no kugumana n’abagore 100 ariko Imana ntimusabe gushyingirwa nabo kubera ko hari uwo yategetse ko bazabana”.

 

Uyu mubyeyi witangira imyidagaduro yo muri Tanzania by’umwihariko abahanzi baba muri Wasafi WCB y’umuhungu we yavuze ko nawe mbere yo gushaka , yari afite abandi bagabo bensho ariko Imana ikamuhitiramo umwe.Ati:”Byose ni gahunda z’Imana”.

 

 

Mama Dangote yavuze ko Diamond atari yamwereka umukaza nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, agaragaza ko , ibyo kumwereka umukazana bihamishwa n’uko bagiye gutanga inkwano imiryango yombi igahura.

 

 

Ati:”Diamond ntabwo yigeze anzanira Zuchu ngo ashaka ko babana.Icyo nzi ni uko Zuchu ari umuhanzi.Kuvuga ko bakundana , ibyo ntabyo nzi.Kubera ko sinigeze njya gukwa iwabo.Nziko Zuchu ari umuhanzi”.

Mama Dangote ahuza neza n’ibyo Nyina wa Zuchu yavuze agaragaza ko nawe atazi iby’urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu , yemeza ko kubana kwabo bizemezwa nuko bakiriye inkwano.

Advertising

Previous Story

Zambia: Umupasiteri yatetse umuyoboke we mu isafuriya avuga ko ari kumukuraho imyuka mibi

Next Story

Umukozi w’Imana yahanuriye Wizkid ibintu bikomeye mu buzima bwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop