Advertising

Lupita Nyong’o yateretewe mu ndirimbo ya Faiyaz

14/02/2024 19:39

Lupita Nyong’o wamamaye muri Cinema y’Isi by’umwihariko muri Mexico no muri Kenya , yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Faiyaz Brent nyuma yo gufata amashusho yayo.Bivugwa ko aba bombi batari mu rukundo nk’uko byavuzwe n’abafana ahubwo ngo ni indirimbo iteye mu buryo bwa Filime Lupita Nyong’o yakinnyemo.

 

Kuri uyu munsi wahariwe abakundana niho Brend Faiyaz yashyize hanze integuza y’iyi ndirimbo igaragaramo umukinnyikazi wa filime Lupita Nyong’o basa n’abagiye gusomana.Aba bombi bivugwa ko hari na filime bafatiye hamwe, bagaragara mu mashusho bicaranye basa n’abishimanye.Brend Faiyaz yavuze ko kureba Lupita Nyong’o iruhande rwe byatumye akina neza.

 

Ati:”Ariko wari uzi uburyo bingora kuguma mu murongo w’ibyondimo gukina ndimo kukureba?”.Lupita Nyong’o yamusubije asa n’uwirengagiza gusa nawe abimwerekezaho.Biteganyijwe ko Brend azashyira hanze amashusho tariki 15 Gashyantare.

Previous Story

Fleury yasobanuye icyo Bahavu Jeanette avuze kuri we

Next Story

MU MAFOTO; Rayon sports yihanangirije Vision FC

Latest from Imyidagaduro

Go toTop