Photo/ Mugunga Christian - Twibuke Twiyubaka
Photo/ Mugunga Christian - Twibuke Twiyubaka

#Kwibuka30:Menya uko waba hafi umuntu uri kwibuka abe

10/04/2024 05:17

Umuntu muziranye yabuze bamwe mu bo mu muryango we, ababura bishwe.Yarabakundaga cyane.Ese mu gihe arikubibuka urasabwa kwitwara gute ? Ni ayahe magambo usabwa gukoresha ?.Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni agahinda n’akababaro ku bayirokotse bakabura ababo, Ese ni gute usabwa kwitwara ku bari kwibuka ?.

Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko, buri wese asabwa kubigira ibye, akamenya amagambo akoresha adapfobya cyangwa ngo ateshe agaciro igikorwa Aabanyarwanda barimo.Ikinyamakuru cyitwa ‘Helpguide.org’ mu nkuru yacyo “Uko wafasha umuntu uri kwibuka abe”, mu gika cya mbere bagaragaje uko wakwitwara by’umwihariko.Bagize bati

Kumenya uko wafasha umuntu uri kwibuka abe yabuze akenshi biba bisaba ubwitonzi ,ndetse binarakomeye kuba wahita umenya amagambo ukoresha cyangwa icyo ukora kuko aba ari mu bihe bimugoye , bimushyira rimwe na rimwe kuba yakwifuza kuba ari wenyine ndetse akibagirwa kuba yasaba ubufasha runaka.

Ukwiriye kwitonda rero , kugira ngo hato utavuga amagambo uyagorotse ukaba umeze nk’umuteye icyuma munda , mu mutima cyangwa ahandi hamushengura.Mu byo usabwa gukora harimo; kumuha ubufasha butuma abasha kubona ko muri kumwe , ko atari wenyine  ngo abe yakwiheba. Kuba uhari akubona.

1.UMVA KANDI WUBAHE IGIHE YIHAYE.

Umuntu uri kwibuka abe, akeneye ko wowe muri kumwe muri icyo gikorwa wumva neza impamvu y’ibyo arimo , ukabaha icyo gikorwa ndetse n’igihe yihaye.Mu gihe mu Rwanda kwibuka kunshuro ya 30, Abanyarwanda mu nzego zitandukanye babuze ababo.Ntabwo ari byiza ko ushaka kugenera igihe runaka umuntu uri kwibuka abe, muhe umwanya akeneye wose kandi wubahe icyo gikorwa.

Muri uru rugendo rwe rwo kwibuka, azageraho arire cyane kubera ibyo yibutse, mwegere umufate ku gituza , umufate ku rutugu, umube hafi ariko wirinde kumuhutaza umubwira ngo ari kuriri iki cyangwa ngo umukure aho ari shishi itabona.Nk’uko twabigarutseho haraguru.Muhanagure amarira aragenda abona ko ari kumwe n’umuntu umwitayeho nawe agende amera neza.

Ubusanzwe umuntu wibuka abe, ntabwo agira igihe nyiriza.Iki kinyamakuru twagarutse haraguru, kivuga ko umuntu uri kwibuka abe, atari byiza ko umugenera iminota kuko ari we uzi agaciro uwe yari afite kuri we.Muri iki gihe ari kwibuka rero, ikintu akeneye ni umuntu umubwira ko bari kumwe, muri byose akirinda kumuha igihe ntarengwa.

Bizagusaba kujya umubwira cyane ko uhari kubwe, ko umuri hafi , ko icyo yakenera kukubwira cyose witeguye kucyumva.Ibi bizamufasha.Ujye umubaza uko amerewe , umuganirize niba nawe warabuze abawe umwereke inzira wanyuzemo kugira ngo ubashe gukira ibikomere bizamufasha ku kwigiraho.

2.AMAGAMBO UKWIRIYE KWIRINDA KUVUGA.

1.Byari muri gahunda y’Imana.Buriya guhora ubwira umuntu wabuze abe ko ari Imana yabishatse cyangwa ari gahunda y’Imana bituma akubaza ngo ‘Iyihe gahund?’ Ko ntayo mbona ? n’ibindi.Si bibi ko umwerekako Imana iba izi byose ariko nanone si byiza ko uhora umusubiriramo ko ari Imana yabikoze.

2.Kumwerekako ntaho yageze. Nk’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho Insanganyamatsiko igira iti”Twibuke Twiyubaka, ni nako nawe wamwerekako imbere ari heza kandi ko agifite urugendo.Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda runyuze mu mateka mabi rwaragizwe amatongo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , kuri ubu rugeze aheza, kandi hashimishije.Buri munyarwanda afite icyizere cy’ejo hazaza heza kuri we.Niyo mpamvu Abanyarwanda bahisemo kwiyubaka no kwibuka aho guheranwa n’agahinda gusa.

Leya y’u Rwanda kandi yagiye iba hafi mu buryo bwose abagizweho inguruka na Jenoside ibintu biri mu bituma bakomeza kubona impamvu yo kubaho bishimira ko hari ababitaheho.Niba uri kumwe n’uwagizweho ingaruka, urasabwa kumuba hafi, ukamwitaho uko ushoboye.

Photo/ Mugunga Christian – Twibuke Twiyubaka

TWIBUKE TWIYUBAKA.

Ugize ikibazo cyangwa igitekerezo cyangwa inyunganizi,wanyura kuri Email yacu: Info@Umunsi.com

Isoko: Helpguide.org

Advertising

Previous Story

Abagabo: Umugore ushaka ko umwegera akoresha ubu buryo kugira ngo ubone ko agukeneye

Next Story

#Kwibuka30: Ubutumwa bwa Sharaf Eldin Shaiboub wa APR FC muri ibi bihe byo kwibuka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop