#Kwibuka30: Rayon Sports yakoze urugendo rwo kwibuka yunamira Abatutsi bazize Jenoside

09/04/2024 20:44

Abayobozi, abakinnyi , abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbere yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.Ni urugendo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2024 rutangirira ku rusengero rwa New Life Church ku Kicukiro bazamuka berekeza I Nyanza ku Rwibutso.

Rwitabiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida w’uyu Muryango Uwayezu Jean Fideli, abayobozi b’amakipe y’abagabo n’ay’abagore, ndetse na bamwe mu bafana.Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro , abagize Rayon Sports basobanuriwe byinshi kuri uru Rwibutso rushyinguyemo batutsi basag 105 barimo abasaga 3000 bashyinguwe ku musozi wa Kicukiro.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane , no gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagize Rayon Sports basuye ubusitane bw’u Rwibutso bwatashywe muri 2022 mu kwezi kwa Nzeri, basobanurirwa byinshi kuri bwo birimo kugaragaza uruhare rw’ibimera mu mateka ya Jenoside.Jean Fideli Uwayezu , yavuze ko bakoze uru rugendo mu rwego rwo guha agaciro abarenga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati:”Urugendo nk’uru rugamije gufatanya n’abandi Banyarwanda.Tugomba kubibuka ngo tubahe agaciro  kabo,  by’umwihariko nk’Umuryango w’Aba-SPORTIF, abapfuye ni ababyeyi bacu, n’imiryango yacu, nabo turabibuka.Ubutumwa naha abakunzi ba Sports, ni ukurangwa n’urukundo biciye muri Sports, tugakomeza gukundana  twubaka igihugu binyuze mu mbaraga zacu”.Yakomeje agira ati:”Mu izina ry’Umuryango ndashimira , Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu butuyoboye mu rukundo buduha umwanya wo kwibuka izi nzirakarengane”.

Ni ubwa kabiri, Umuryango wa Rayon Sports usuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro kuko baherukaga kuhasura mu mwaka wa 2023.

Isoko: Imvaho Nshya

Advertising

Previous Story

Igihugu cya Korea cyishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame

Next Story

Gutwarwa n’amazi y’imvura byatumuye arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ! Byukusenge Eugenie

Latest from Imikino

Go toTop