Kuki bamwe mu bagabo bahunga ingo bakajya gutangira ubuzima bonyine

10 hours ago
1 min read

Benshi mu bagore bafite ubuhamya bw’abagabo babataye bakajya gutangira ubuzima bonyine kandi basize abana n’uwo bashakanye. Ese ni iyihe mpamvu ibyo biba ? Muri iyi nkuru nibyo tugiye kurebera hamwe.

Ni umwanzuro uba utoroheye benshi ariko bakawufatana urukundo ruke no kudatekereza ku hazaza habo n’ah’abo babyaye. Uwo mwanzuro ubabaza umuryango usigaye kuko hari ubwo usanga n’ubusanzwe nta bushobozi bari bafite ubwabo. Ese ni izihe mpamvu zituma abo bagabo bafata umwanzuro wo kuva iruhande rw’abo bashakanye bakagenda ?

1.Umutwaro w’inshingano : Ku bagabo bamwe, ibiro by’inshingano baba basabwa kubo bashakanye, zirabaremerera cyane bigatuma bahitamo kwitandukanya nabo kubera ko amafaranga aba yabuze. Kuri bamwe , batangira gushaka inzira zo guhungiramo iyo babona ubushobozi bwabo butagihuye n’ibyo babona imbere yabo.

Ubusanzwe kuba umugabo bisaba imbaraga nyinshi cyane ,ndetse rimwe na rimwe bigasaba gukora amanywa n’ijoro, bikagora rero wawundi utarigeze abyitegura na mbere, yabona bimugezeho rero agahitamo kongera kujya gutangira bundi bushya.

Uku guta umugore umwe n’abana ndetse n’izindi nshingano zirimo uruhuri rw’ibibazo , bituma arema ibindi bibazo mu rundi ruhande agiyemo naho byamara gukura, bikifatanya uwari uziko yahunze, ahubwo agasanga yishyirikiye ku giti kimwe mu ishyamba rinini.

2.Kunanirwa kuyobora amarangamutima n’ingaruka zayo: Imiryango myinshi itangira gutandukana no kunaniranwa iyo abana bahageze kandi bakabaye umugisha. Nyuma yo kugira abana hari ubwo umwe muri bo, ahitamo kwita ku bana , akirengagiza undi. Ibi rero bituma amarangamutima ahababarira cyane undi agahitamo kwigendera yirengagije ko ibyo biri kuba ari we wabiteguye.

Amarangamutima y’umubyeyi asaba imbaraga nyinshi kuko ingano y’igihe abantu babiri babonanaga itangira kugabanuka cyane. Abagabo bamwe rero bafata izo nshingano za kibyeyi nk’amananiza bigatuma amarangamutima yabo yangirika ndetse bakananirwa gukundana n’abo bashakanye bavuga ko hari ibyo babagomwa. Aho gufatanya n’abo bashakanye bagahitamo kwigendera.

3.Amahirwe masaha , ubuzima bushya: Iri jambo rishuka abagabo benshi bakibwira ngo “Ni ntangira ubuzima bushya , ibibazo byose narimfite ndabishyira ku iherezo kuko ndaba nsize ibyari inyuma yanjye”.

Abahanga bavuga ko icyo ari ikinyoma gikomeye kuko umuruho umuntu awugendana aho agiye hose, ahubwo igisubizo kikaba gufata umuruho usanzwe ukawuhinduramo umunezero ugakomeza ubuzima ndetse bakaba bavuga iyo ariyo nzira yo nyine ifasha benshi aho guta urugo.

Umugabo agenda avuga ko ngiye gushaka umugore udafite byinshi ansaba, utari bumpoze ku nkeke n’ibindi nk’ibyogusa amaherezo akaba amwe. Bake mu bakoresha ubwo buryo nibo bahirwa mu gihe uwo bari kumwe yari asanganwe imico mibi.

Muri rusange , abasomyi bacu tubagira inama yo kwirinda guta umuryango cyangwa kujya gushakira amahoro ahandi ahubwo tukabasaba kuguma hamwe bagatuza.

Isoko: Rollingout.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop