Ku munsi w’abakundana hahomba umugore ufite umugabo utabyitaho !

06/02/2024 15:56

Ubundi uwo ukunda , uzamukunde buri munsi.Buri munsi uzajye uwufata nk’umunsi we kuko uramukunda si ngombwa ko utegereza iyi tariki tugiye kugarukaho ngo ubone ku mwitaho no kumuha ibyo agukeneyeho.Tariki 14 Gashyantare ni umunsi w’ahariwe abaundana [St Valentin].Ni umunsi umukunzi aba ategerejeho impano mu gihe ubusanzwe ntayo abona kuri wowe.Uyu munsi aba avuga ko byanga bikunze aya ariyo mahirwe abonye yo kugira icyo atunga kiguturutseho.

 

Kuri uyu munsi abagore bambara imyambaro y’umweru kugira ngo bagaragaze urukundo , gusa nanone uyu munsi ubihira abagore benshi kuko batabona ibyo bawitezeho nko guhabwa impano n’abagabo babo kuko ubusanzwe abagabo ntabwo bagira umwanya uhagije wo kwitegura uyu munsi muri kamere yabo.Kuri uyu munsi abagore baba bategereje impano zihenze baragurirwa n’abagabo babo ariko nk’uko twabigarutseho birangira ntana kimwe gikozwe kuri beshi.

 

Kuri uyu munsi abakobwa benshi bategereza ko abasore bababwira ko babakunda , babahamagara kugira ngo bajyane guhaha ibintu runaka cyangwa baba basohokanye gusa benshi muri bo icyizere kiraza amasinde.Kuri uyu munsi kandi ntabwo abagoe bakunda kugendera munzira rusange cyangwa mu modoka rusange, abenshi baba bashaka gufata urugendo rwa bonyine n’abo bashakanye.Kuri uyu munsi abagabo basabwa gutekereza birenze impano kugira ngo ibyo babaha bibe bidasanzwe.

 

Ku munsi w’abakundana , abagore baba bashaka guhabwa umwanya uhagije, bakitabwaho , bagafashwa cyane muri byose ndetse bagasobanurirwa uburyo aribo bambere.

Advertising

Previous Story

Yigeze gukubitwa n’umugore ! Hasobanuwe impamvu ituma Diamond Platnumz adashaka umugore

Next Story

Biratangaje ! Babylin yavuze ko abasore batinya kumusaba ko batera akabariro kuko batinya ko afite igitsina gito

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop