Ku mukino wa Mukura na Rayon Sports umufana yaguye igihumure

01/04/2024 07:14

Ikipe ya Mukura VS yatsinzwe igitego kimwe ku busa, Umufana wayo agwa igihumure .Iki gitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.Nyuma y’uyu mukino umusore yasanzwe hanze n’umunyamakuru wa UMUSEKE dukesha iyi nkuru, aryamye hasi yaguye iguhumure.

Uyu musore yari yambaye ipantalo y’umuhondo n’umukara azengurutswe n’abantu.Yari aryamye hasi atavuga, yambaye hasi gusa ariko hejuru ntacyo yambaye.Bamwe mu bari bamuzi bambaye ibirango bya Mukura VS , bavuze ko kuva ikipe yafana yatsindwa igitego kimwe mu gice cya Mbere yahise agwa igihumure  aryamya agaramye hanze ya Sitade atavuga.

Byatunguye abari aho cyakora mu gahe gato, bamushakiye umumotari wo kumucyura, bahuza imbaraga yicara kuri moto afashe umumotari munda.Yakuwe hanze ya Sitade acyambaye ubusa benshi bemeza ko kugwa igihumure byatewe nuko ikipe ye ya MUKURA VS yari yatsinzwe igitego kimwe.

Advertising

Previous Story

Uwicyeza Pamella yifurije abamukurikira Pasika Nziza

Next Story

Anitha Pendo yagaragaje akanyamuneza yatewe n’igihembo yaherewe muri Ghana

Latest from Imikino

Go toTop