Umunyamakuru wa RBA Anitha Pendo yahwe igihe muri Ladies in Media Awards 2024 cyatangiwe muri Ghana tariki 30 Werurwe 2024.Anitha Pendo yahigitse bagenzi be 8 bari mu cyiciro kimwe cya ‘African Female Entertainment Show Host of The year [ Best Radio Host of the year ].
Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Anitha Pendo yifashishije akaririmbo ko gushima Imana yamubaye hafi ikamuha icyo gihembo ashimira na bagenzi be babana umunsi ku munsi.
Yagize ati:” Ntabwo nari nitegure iki gihembo ariko Imana yari izi igihe cya ntacyo kandi igihe cy’Imana ndacyizera. Nejejwe n’ubuntu bwe , imbabazi ze n’urukundo rwe.Iri niryo tangiriro”. Yakomeje ashimira Ladies In Media yateguye ibi bihembo kubwo gushyigikira abagore,Ashimira Rufonsiba , Uwimpundu Douce , Niyokubandiho Thabitha , Shumbusho Prince avuga ko bamwitangiye batitangiriye.
Nyuma yo kwegukana Igihembo muri Ladies In Media 2024 Anitha Pendo yashimiye Imana n'abantu bake.
Sura @umunsiofficial usome inkuru irambuye pic.twitter.com/RgBQ1duDZk
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) April 1, 2024