Anitha Pendo yagaragaje akanyamuneza yatewe n’igihembo yaherewe muri Ghana

1 year ago
1 min read

Umunyamakuru wa RBA Anitha Pendo yahwe igihe muri Ladies in Media Awards 2024 cyatangiwe muri Ghana tariki 30 Werurwe 2024.Anitha Pendo yahigitse bagenzi be 8 bari mu cyiciro kimwe cya ‘African Female Entertainment Show Host of The year [ Best Radio Host of the year ].

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Anitha Pendo yifashishije akaririmbo ko gushima Imana yamubaye hafi ikamuha icyo gihembo ashimira na bagenzi be babana umunsi ku munsi.

Yagize ati:” Ntabwo nari nitegure iki gihembo ariko Imana yari izi igihe cya ntacyo kandi igihe cy’Imana ndacyizera. Nejejwe n’ubuntu bwe , imbabazi ze n’urukundo rwe.Iri niryo tangiriro”. Yakomeje ashimira Ladies In Media yateguye ibi bihembo kubwo gushyigikira abagore,Ashimira Rufonsiba , Uwimpundu Douce , Niyokubandiho Thabitha , Shumbusho Prince avuga ko bamwitangiye batitangiriye.

 

Go toTop