Mutesi Jolly yahoze ari inzobe ntabwo yitukuje ! Byinshi ku ifoto ya Mutesi Jolly akiri mu ishuri

11/12/2023 10:10

Uburanga bwa Miss Mutesi Jolly si ubw’ubu niko yahoze na mbere hose.Aya ni amagambo akomeje kugarukwaho n’abatari bake nyuma y’aho uyu mukobwa uharanira uburenganzira bw’umukobwa ashyiriye hanze ifoto ye akiri ku ishuri.

Tariki 10 Ukuboza 2023, nibwo Miss Mutesi Jolly yashyize hanze ifoto ye n’abanyeshuri biganaga mu mu mwaka wa 2015 nk’uko yabyanditse.Ni ifoto imugaragaza yambaye, umwambaro w’ishuri ari kumwe n’abagenzi be.

 

Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary School giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hanyuma icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize Ishami ry’amateka, ubukungu, n’indimi [ History, Economy and Literature ].

Miss Mutesi Jolly yarangije amashuri yisumbuye muri 2015 ibi bikaba bishimangira ko ifoto yashyize hanze akandikaho ati:” Your headgirl 🫣, Majorthrowback #Highschool 2015″, ishobora kuba yarafashwe ubwo yigaga ku ishuri rya King David Academy aho yasoreje amashuri.

Miss Mutesi Jolly yari umuhanga mu ishuri , ubwo amanota yasohokaga , yari afite 67 kuri 73.

Kuri iyi foto hagiye havugwa amagambo atandukanye gusa, urebye neza, usanga uburanga Jolly yari afite bwarikubye na cyane ko yagiye yitabira amarushanwa atandukanye arimo , I debate Rwanda Competition ryabereye muri Uganda, Young Enterpreneurs Debate Championship n’ayandi.

https://twitter.com/mutamakazali/status/1734106644726808999?t=W39Cjetw-khZUkjuq6IocA&s=19

Advertising

Previous Story

Koffi Olomide yambaye inkweto z’abagore mu gitaramo yakoreye muri Kenya

Next Story

Hagaragajwe umugabo wakuye Koffi Olomide mu mazi abira ubwo yari muri Kenya

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop