Bruce Melodie waryohewe na Amerika azagaruka ?

03/04/2024 21:56

Munyakazi yashyize hanze amafoto n’amashusho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugisha atari bake kumbuga nkoranyambaga.

Itahiwacu Bruce umaze kumenyekana nka Bruce Melodie, kuri uyu wa 01 Mata yashyize hanze ifoto imugaragaza iherekejwe n’amashusho ari muri Amerika munsi y’igiti ubundi atwaye.Agishyira hanze iyi iyi foto n’amashusho bigaragara ko byafatiwe hamwe, benshi bavuze ko Munyakazi atari akwiriye gushyira hanze iriya foto bavuga ko ngo “Ari ibikorwa n’abatari abanyamujyi”.

Agishyira hanze iyi foto yarengejeho amagambo agira ati:” Kubaho Ubuzima”.Benshi mu bagize icyo bavuga byerekanye ko kuba muri Amerika kwa Bruce Melodie ari akazi , bemeza ko atajya ajyayo ku busa dore ko adahwema kwemeza abakunzi ba muzina.Itahiwacu Bruce amqze kugira muri Amerika nk’iwayo mu rugo dore ko ajyqyo uko abishaka.Bruce Melodie yanywanye na Shaggy ari nawe umufasha mu biganito.

Ni benshi mu bahanzi bagiye baundwa cyane ariko bikarangira amaherezo yabo abaye guhera muri Amerika bamwe bakajyayo batorotse inshingano babaga bagiyemo abandi bakagenda nk’abagiye kwiga ariko bikarangira umwana woherejwe ku ishuri ahezeyo.Uyu munsi Amerika , Canada n’indi migabane y’Iburayi, ifite abahanzi Nyarwanda benshi banze kugaruka bigatuma n’umuziki wabo ukendera .Benshi bakomeje kwibaza niba Bruce Melodie umaze kugira Amerika mu rugo azagaruka cyangwa niba atazaza agafata umuryango akagenda agiye.

Ese na Bruce Melodie agiye umuziki Nyarwanda waragwande?

 

Advertising

Previous Story

Koffi Olomide agiye kujya muri Politike ya Congo

Next Story

Hailey Baldwin yagize icyo yerekana k’umubano we na Justin Bieber

Latest from Imyidagaduro

Go toTop