Advertising

KNC ashyize umucyo ku iseswa ry’ikipe ya Gasogi United

01/30/24 10:1 AM

KNC yavuze ko atigeze atangaza ko asheje ikipe kubera ko yatsinzwe ngo na cyane ko ngo byari bimaze iminsi bibaho.Yavuze ko abantu badakwiriye kuvuga ko kubyitiranya no gusezera muri Champiyona.Mu kiganiro na Radio Rwanda KNC yavuze ko imikinire yo muri iyi minsi yatumye ikipe ye ihura n’imifirurire mibi itari buyemerere kugera ku ntego yayo , avuga ko iyo ubona ibintu utarimo bitakwemerera kugera ku ntego zawe ubivamo cyane.

Abajijwe impamvu adakwiriye gufata iyambere ngo arwanye ikibi kiri mu mupira w’amaguru ahubwo agahitamo gusezera, yavuze ko gusezera ari ugutsindwa cyakora avuga ko hari ibintu abona bishobora gutera ikibazo , mu mutwe, mu bigaragara no mu mafaranga.KNC yavuze ko hari amabaruwa menshi yagiye yandika amabaruwa menshi agaragaza ko ikipe ye itishimiye imisifurire ariko ntihagire icyo bikorwaho.

Ku kijyana no gusesa ikipe , imibereho y’abakinnyi n’abatoza, yavuze ko Icyambere ari uguhagarika gukina , abana bakava mu mikino , akomeze guhemba abakinnyi.

REBA HANO IKIGANIRO KNC YAGIRANYE NA RADIO RWANDA

Sponsored

Go toTop