Advertising

Kivumbi King yakoreye amateka muri Uganda

30/09/2024 16:03

Umuhanzi Nyarwanda Kivumbi King, yataramiye muri Uganda hamwe n’abagize itsinda rya Blu3 n’abandi benshi.

Ni igitaramo cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Ovaral mu ijoro ryakeye ryo ku wa 29 Nzeri 2024, aho cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki bishimiye cyane Kivumbi King wari mu bahanzi bakomeye batumiwe.

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Kivumbi King yakurikiwe n’itsinda rya Blu3 na Joshua Barack gisozwa na Sun El na Simmy.

Kivumvi King yitabiriye iki gitaramo amaze guhabwa impano y’imodoka nziza yo mu bwoko bwa Toyota yakozwe muri 2010  akaba yarayigenewe n’Ubuyobozi bwa Kompanyi abarizwamo ikanamufasha mu muziki we.

Ni sosiyete yanamufashije kumurika Album ye nshya yise Ganza igiye hanze vuba.Kivumbi King , ni umwe mu bahanzi bakomeye umuziki Nyarwanda ufite. Ni umwe mu bahanzi bazwiho kutagira ibintu byinshi muri muzika by’umwihariko mu mashusho y’indirimbo zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Karongi: Bahangayikishijwe n’urubyiruko rw’abakobwa biyandarika

Next Story

Uganda: Umunyarwanda yanizwe n’inyama iramwica

Latest from Imyidagaduro

Go toTop