Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi by’umwihariko Umurenge wa Rubengera, bavuga ko umubare munini w’abakobwa baho batajya babereka ibirori ahubwo bijyana abandi bagahinduka indaya , bikaba bibangamira umuco Nyarwanda. Bamwe bemeza ko biterwa n’inzoga, ibishuko n’ibindi.
Umwe mu baturage baganiriye na UMUNSI.COM yagize ati:”Ikibazo dufite inaha , ni icy’abana b’abakobwa bakora uburaya ari bato , ugasanga barananiranye neza, ntaho bafite bashyirwa , ntibumva ku buryo umwana umugira inama aho ku kumva aka kurebera hasi. Buriya ari ibikunze bakabajyana mu kigo ngororamuco byatuma bagabanya amarere”.
Undi  avuga ko hari abakobwa bajya muri aka kazi ko kwicuruza cyangwa bakifata nabi biyandarika kubera kubura imibereho, akabona bashakiwe imirimo byakoroha kuko bajya bayihugiramo bakabura umwanya wo kujya mu bindi. Ati:” Njyewe uko mbyumva ni uko babashakira akazi byagabanuka umuvuduko wabo kuko hari ababikora kubera kubura imibereho, ariko baramutse bafite icyo gukora numva ibyo byagabanuka”.
We avuga ko gutwara aba bakobwa mu kigo ngororamuco bidashobora kuba igisubizo. Ati:”Ntabwo kubatwara muri icyo kigo byaba igisubizo ahubwo ikiriho ni uko bakomeza kwigishwa ibyo bakora kugira ngo bamenye kwihigira imibereho. Hari ubwo bajya muri ako kazi kuko bitewe n’ubukene , ariko babawe hafi byakunda”.
Umwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato akabyarira iwabo avuga ko kwifata nabi kwa bamwe mu bana b’abakobwa biterwa n’uko bahabwa impanuro nke n’ababyeyi babo bigatuma bakura batazi gutwita icyaricyo cyangwa uko bifata.
Ati:”Natewe inda ndi iwacu mu rugo , ndahabyarira ariko njye impamvu byambayeho ni uko ntigeze mpabwa impanuro n’umubyeyi wanjye bigatuma nkura nabi yewe ntanazi uko gutwita bimera , uko kujya mu mihango bimera ku buryo narinziko nta mukobwa w’imyaka 13 wabyara. Kubera ubumenyi buke bwo kutamenya ko iyo abantu baryamanye umwe atwita, umuntu yaranshutse birangiye anteye inda”.
Akomeza avuga ko ikibazo cy’uburaya mu bana b’abakobwa gihari kandi ko Leta iramutse ikigiyemo cya kemuka. Ati:”Inaha hari ikibazo cy’abakobwa bishora mu buraya no mu ngeso mbi bigaterwa cyane no kwifuza ibirenze bityo bakoshywa. Usanga kandi bishora mu nzoga. Njye rero ndasaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabagira inama zihagije zijyanye n’imyororokere”.
Umusaza ugeze muzabukuru , yabwiye UMUNSI.COM ko muri Rubengera ikibazo cyo gukora ubukwe kiri kugenda kiba amateka ashimangira ko ahanini biterwa no gukunda iraha kw’abakobwa bamwe na bamwe asaba ubuyobozi ku bitaho n’ababyeyi kwibuka inshingano zabo Ati:”Biraduhangayikishije pe si nkubeshye. Abakobwa bacu hano bakunda amaraha , baricuruza kugira ngo babone za Telefone nziza n’ibindi ariko ubuyobozi budufashije n’ababyeyi bakibuka inshingano zabo byakemuka rwose”.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera, Nshimiyimana Jean Bernard Umusigire w’Umurenge avuga ko hashyizweho uburyo bwo gufasha abana b’abakobwa n’abahungu bagenda bananirana. Ati:”Abana b’abahungu n’abakobwa bagenda bananirana tubitaho kuko tunabigira mu mihigo tugenda turwanya abana bari mu buzererezi , abari mu muhanda n’abata amashuri”.
Yakomeje agira ati:” Mu migoroba y’umuryango kandi tujya tubiganiraho , mu Nteko z’Abaturage tubiganiraho iyo duhuye kugira ngo abana bagane ishuri , hanyuma abacikirije amashuri nabo tugenda tubagarura. Ababyaye inda zitateganyijwe tukabashyira mu matsinda n’amashyirahamwe kugira ngo tubafashe kubateza imbere no kubabuza kwandavura kugira tubafashe kubabungabunga no kubungabunga ubuzima bwabo abenshi tukabasubiza no mu mashuri nabyo tubigira mu mihigo kugira ngo bongere bagaruke mu mashuri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage UMUHOZA Pascasie yavuze ko abakobwa batewe inda bagera ku 152 ndetse ko hari uburyo bafashwamo.
Ati:” Abakobwa batewe inda twabaruye ni 152. Uyu mwaka abagera ku 100 bamaze guhuzwa n’amahirwe abafasha kwigira kuko bize imyuga itandukanye harimo 65 bashoje kwiga bazanahabwa ibibafasha gutangira gukora (startup toolkits) ku wa 15 Ukwakira 2024 ni nabwo bazakora ‘graduation’ naho abandi 35 bacyari mu masomo yabo”.
Yavuze ko kugeza mu Karere ka Karongi abakobwa umwuga w’uburaya ntabo azi gusa ngo hari abagafashwa mu buryo bwo kwigishwa iby’imyororokere. Ati:”
Abakora umwuga w’uburaya ntabo nzi, Hari abafatanyabikorwa benshi bafasha mu kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere nibo barimo kudufasha muri kurinda no gukumira inda zitateganyijwe mu bana bato”.
Umurenge wa Rubengera ni umwe mu Mirenge yiganjemo ubuhinzi bw’urutoki rwengwamo inzoga, ku buryo iri no mu bishyirwa mu majwi guteza ibibazo cyane mu tubari.