Saturday, March 2
Shadow

Azi Luvumbu na Muhire Kevin ! Rayon sports isinyishije rutahizamu mushya w’umunya Guinée ubanza mu ikipe y’igihugu y’iwabo

Ikipe ya Rayon sports ikundwa na benshi hano mu gihugu ndetse ikaba imwe mu makipe akomeye , yasinyishije rutahizamu mushya w’umunya Guinée Conakry.

Rutahizamu mushya w’Umunya Guinée Alsény Camara Agogo w’imyaka 28 yasinye mu ikipe ya Rayon sports.Uyu rutahizamu wanyuze muri Guédiaway FC, Hus Agadir na As Kaloum yasinyiye rayon sports kugeza championa irangiye.

 

Uyu musore mushya akimara gusinya, yagize ati” Nishimiye gusinyira Rayon sports Kandi nzanye intego yo guharanira gutwara igikombe cya championa.

“Nishimye kuzakorana n’abakinnyi bafite impano nka ba; Kevin, Luvumbu, Kalisa na bagenzi babo. Dufatanyije tuzagera kuri byinshi.”

Source: Yegob

Share via
Copy link