Kiptum wari numero ya Mbere ku Isi mu kwiruka kumaguru na Hakizimana wamutozaga bapfiriye rimwe

12/02/2024 09:12

Umunyarwanda Hakizimana Gervais n’umunya-Kenya Kiptum Kelvin yatozaga bapfiriye rimwe baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.Uyu mugabo yari afite agahigo ko gusiganwa muri Marathon igihe kinini ku Isi.Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Gashyantare rishyira ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024 ibera mu gace ka Elgeyo Marakwet nk’uko byemejwe n’umuryango w’uyu mukinnyi na Polisi yo muri iki gihugu.

Amakuru avuga Kiptum Kelvin ariwe wari utwaye imodoka bombi bari barimo igakora impanuka bombi bagahita bapfa imibiri yabo igahita ijyanwa muri Moi Teaching and Referral Hospital.Mu mwaka wa 2023 nibwo Gervais Hakizimana yafashije Kelvin guca agahigo ko gusiganwa Marathon ibirometero 42 mu gihe gito akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Mbere yo gupfa Kelvin w’imyaka 24 yari yavuze ko afite ubushobozi bwo kwiruka ibihe biri mu munsi yibyo kandi ko azabigeraho dore ko yari afite intego yo kuzakora amateka muri Olympic izabera i Paris uyu mwaka.Mbere yo kwegukana iri siganwa yari yegukanye iryo muri 2022 ryabereye mu Mujyi wa Valencia muri Espanye n’irya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023.

Umunyarwanda Hakizimana Gervais yageze muri Kenya muri 2006 yitabiriye amarushanwa ariko birangira atabaye kubera umutekano muke wari uhari agaruka mu Rwanda aho yavuye ajya mu Bufaransa.Yavuye muri Kenya ariko yarabonye impano ya Kelvin kuko yitorezaga hafi y’iwabo akomeza kumufasha akuza impano ye yifashishije ikoranabuhanga.

Advertising

Previous Story

“Nigeria nitsinda iri joro, uyu mwaka nzakora ubukwe n’umugabo wo muri Nigeria” ! Dj Sonia yasubitse ubukwe

Next Story

Jay-Z n’abana be bagaragaye mu mikino ya Super Bowl – AMAFOTO

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop