“Nigeria nitsinda iri joro, uyu mwaka nzakora ubukwe n’umugabo wo muri Nigeria” ! Dj Sonia yasubitse ubukwe

12/02/2024 08:28

Umukobwa umaze guca impaka mu kuvanga umuziki mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburazirazuba Dj Sonia yasubije amerwe mu isaho nyuma yo kuvuga ko Nigeria n’itsinda igatwara igikombe cya Afurika cy’Ibihugu uyu mwaka arategura ubukwe n’umugabo wo muri icyo gihugu.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Nigeria niramuka itsinze iri joro.Uyu mwaka nzarongorwa n’umugabo wo muri Nigeria”. Ni magambo yaherekeresheje amashusho ye arimo gutambuka ariko atagaragara mu maso ndetse n’imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane.

Dj Sonia akimara gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ibi , bikarangira Cote D’Ivoire ariyo itsinze bamwe bamusubije ko ashaka yahindura ibitekerezo agashakana n’umugabo wo muri Cote D’Ivoire cyakora abandi bamubwira ko ubwo ubukwe bwasubitswe akwiriye gutekereza ikindi gihe.

Mbere y’aho Dj Sonia yari yashyizeho [ X ] ubutumwa busaba abakunzi be kugaragaza ikipe iratsinda ( Poll) hagati ya Nigeria na Cote D’Ivoire, bigaragara ko yari afite icyizere cyinshi ubwo yavugaga ko azashakana n’umugabo wo muri Nigeria ikipe yabo n’itsinda.

Umukino wabaye ku Isaa Yine z’Ijoro warangiye Cote D’Ivoire itsinze ibitego 2 kuri 1 yegukana igikombe.

Advertising

Previous Story

Haller yatsinze Nigeria ashimangira ko yakize Kanseri ya Prostate

Next Story

Kiptum wari numero ya Mbere ku Isi mu kwiruka kumaguru na Hakizimana wamutozaga bapfiriye rimwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop