King James yongeye kwegera inkumi ! King James yifashishije Muchomante n’umugabo we mu ndirimbo yakoreye muri Texas

by
06/10/2023 13:03

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ubanguke” igaragaramo Aline Ruseka cyangwa Muchomante n’umugabo we Kevin Sevani bakina bashushanya inkuru y’urukundo y’ibyo uyu muhanzi King James aba arikuririmba.

 

Ubanguke ni imwe mu ndirimbo zuyu muhanzi ziri kuri Album ye ya 7 yise ubushobozi. Igiye kumara imyaka 2 iri ku isoko ry’umuziki. Iriho indirimbo ze bwite nizindi yagiye akorana nabandi bahanzi bagiye batandukanye.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda ni uko uyu muhanzi ngo yari amaze imyaka hafi ibiri afashe amashusho yiyi ndirimbo, aho yafatiwe muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America.

 

Avuga ko mu rwego rwo guhuza ibyo aririmba muri iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha Muchomante n’umugabo we.Ubusanzwe uyu muhanzi King James avuga ko Ari inshuti yuyu mugabo ndetse bikaba biri mu bintu byamworiheye mu Gukorana nabo.

 

Ndetse uyu mugabo avuga ko abashimira cyane kuba baremeye kuza mu mashusho y’indirimbo ye bakaba baranabikoze neza uko yabishakaga.Uyu muhanzi Kandi yavuze ki kuri ubu ahugiye mu gutanganya album ye ya 8.

 

Mu gukora iyi album ye ya 8 avuga ko yifashishije abahanzi bashya bagezweho ndetse n’abandi ba cyera bakanyujijeho. Sibyo gusa ngo Ari gufasha naba producer ba cyera ndetse nabubu. Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri album y’umuhanzi Juno Kizigenza yitwa Yaraje aho bakoranye indirimbo yitwa “You”.

 

 

Ngo gukorana na Juno Kizigenza byaturutse kuba Ari umuhanzi ugira ikinyabupfura ndetse akaba ari umuhanga, Kandi uyu muhanzi King James ngo akaba yizera ko iriya ndirimbo abantu bayikunze.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Waruzi ko umwana ashobora kuvuka nta musatsi afite ,akamara igihe ntawuramera ! Byigutera ubwoba cyane

Next Story

Umugore yateye benshi agahinda nyuma yo gufatwa amashusho arigushyira ikariso ye mu mafunguro yatekeraga umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop